RURA yatangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi, maze abaturage berekana ibibazo bafiite biri muri serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho.

RURA, ubu bukangurambaga yabutangirije i Nyabugogo, kuko hari n’amashami y’Ibigo by’Itumanaho bya MTN Rwanda na Airtel Rwanda.

Abagenerwabikorwa batandukanye bavuga ko hari ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo ariko hakaba n’ibibazo byinshi bibugarije by’ubujura bukorerwa ku ikoranabuhanga aho bahamagarwa n’abantu bakoresha indimi z’amahanga bikarangira bibye konti zabo.

Umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga yagize ati: “maze igihe nkoresha MTN mu kazi kanjye mu buryo bwo kurangura cyangwa kwishyura ndetse nohereza n’amafaranga ku bantu batandukanye. Mu by’ukuri ni byiza kuko bidufasha gukora akazi kacu vuba n’ubwo hakirimo ibibazo by’abadutesha umutwe ndetse bakanatwiba. Nk’ubu bajya bampamagara bakambwira ibintu nkora ngo nanaboherereze amafaranga, sindabikora ariko hari bagenzi banjye bibye muri ubwo buryo”.

Uyu muturage asaba ibigo by’itumanaho ko byakongera umurimo wo kujya bacunga neza bagakurikirana abantu babahamagara bakoresheje indimi z’amahanga bakabaka amafaranga ngo kuko iyo utumva urwo rurimi baba bagutesha umwanya banagusakuriza.

Abayobozi b’ibi bigo byombi bavuga ko mu kazi kabo icyo bashyize imbere ari ugutanga serivise zinoze ku bakiriya babo.

Umuyobozi ushinzwe amashami ya Airtel Rwanda mu gihugu hose, Bishumba Salama, yavuze ko ubu nta kibazo bafite muri serivise baha abakiliya babo. Ati: “Ubu nta kibazo dufite kuko twavuguruye iminara ituma abakiliya babasha gukoresha serivise nziza. Ubu iminara twayongereye ubushobozi mu bijyanye na za 4G n’ibindi. Uyu munsi kandi dukangurira abaturage gukoresha Airtel money kugira ngo badakomeza gukorakora amafaranga mu ntoki”.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami rya Nyabugogo muri MTN Rwanda, Busingye Juliet yavuze ikibazo cy’ihuzanzira bari kugikoranaho mu gihugu hose. Ati:” Ubu turi mu bukangurambaga bwo gusobanurira abakiliya bacu ko hari serivise bagomba kwikorera ku giti cyabo bitagombeye ko baza kuri center ya MTN. hari ubwo usanga umukiliya yatonze umurongo hano aje kubaza uko yahindurirwa umubare w’ibanga kandi nyamara yabyikorera”.

Busingye kandi yongeraho ko kugira ngo barusheho kunoza serivise baha abakiliya babo aruko bongereye umubare w’abakozi kugira ngo abaturage batazajya bavunika bajya kubashakisha cyangwa ngo batonde imirongo miremire.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RURA, Gahungu Charles avuga ko ikoranabuhanga mu bukungu kuri ubu ridafite ikigero kuko ikoranabuhanga iteka hahora haza ibishya, akongeraho ko n’imibare yabakoresha ikoranabuhanga igenda yiyongera kurushaho uko imyaka igenda ishira.

Asaba abantu kuba maso kuko uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere ari nako haduka abajura benshi biba abantu bityo bamwe bagacibwa integer kugira ngo batazongera kwibwa.

Ati:” Ni byo koko uko ikoranabuhanga ritera imbere ni nako abajura bashaka kubyinjiriramo ngo bibe, hari nabo usanga bafashe umwanzuro wo kutongera gukoresha iryo koranabuhanga kugira ngo batabiba. Si wo muti gusa natwe tureberera abaturage mu kurwanya abagizi ba nabi biba bakoresheje ikoranabuhanga, tugenda duhindura uburyo harimo no guhindura uburyo umuntu aguramo simcard n’uko uyiyandikishaho. Ubwo bwari uburyo bwo guhangana nibyo bitero”.

Yongeraho bahangana nabyo banoza amategeko, kwigisha abaturage uko bakwiye kwirinda ubwabo mu guhashya ibyaha bikorewe ku ikoranabuhanga, ubwo rero akaba ari uburyo buhoraho kandi bugomba gukomeza kuko n’ikoranabuhanga naryo ritazahagarara.

Anthony Kuramba, avuga ko isi yose iri mu cyumweru cyahariwe umuguzi, aho mu Rwanda uzizihizwa tariki 15 Werurwe 2022. Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ikoranabuhanga mu bukungu rinyuze mu mucyo”, avuga ko mu Rwanda icyo bashyize imbere ari uruhare rw’ikoranabuhanga mu korohereza ubuzima abanyarwanda mu guhererekanya amafaranga bahaha n’ibindi.

Ati: “Dufite urugendo rurerure rwagezweho mu bijyanye n’ikoranabuhanga nk’uko bigaragarira ku bantu bakoresha ikoranabuhanga mu guhaha n’ibindi bikorwa. Turishimira ko umuguzi yoroherejwe, muri iki cyumweru tugiye guhura n’abanyarwanda mu nzego zitandukanye tuganira kubyagezweho ariko dukomeza kubashishikariza kurikoresha aho tuzasura abaturage mu nzego z’ibanze, mu nteko z’abaturage twumve ibibazo Bihari bishakirwe umuti turushaho gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byacu bya buri munsi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

airtel tigo naboni ibisambo badufungiye amakonte ariho amafarangayacu batabitubwiye ngotuyakureho. mubisambo airtel tigo nayo irimo.

nivuguziga yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

mudukorere ubuvugizi autel iduhe frs yacu twabitse muri Togo sugira bimaze igihe batubeshya ngo barabikemura murakoze

ntawanga yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

mudukorere ubuvugizi autel iduhe frs yacu twabitse muri Togo sugira bimaze igihe batubeshya ngo barabikemura murakoze

ntawanga yanditse ku itariki ya: 12-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka