Reba ibiciro bishya by’ingendo bivuguruye
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ibyo biciro biratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23/10/2020. Icyakora hari ahagiye hagaragaramo ko hatangajwe imibare itari yo, RURA ikaba yarasobanuye ko hagiye habamo kwibeshya, kandi ko birimo kunozwa.
Dore uko ibyo biciro bihagaze:
Kanda HANO urebe ibiciro byari byashyizweho mbere bitavuzweho rumwe
Inkuru zijyanye na: RURA n’ibiciro by’ingendo
- Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo - Abagenzi
- Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame
- RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo
- Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu
- Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo
- RURA yasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi bitasubiye uko byahoze mbere ya Covid-19
- Hari abavuga ko ibiciro bishya byo gutwara abagenzi byabagoye
- Reba uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze
- Ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange byagabanutse
- Kubahiriza amabwiriza y’ingendo mu modoka rusange bizatangira nyuma yo kuvugurura ibiciro - RURA
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Haaaaa!!!!!! Ibinibyotwashakaga,naho
Ibinindibyobyaribiteyimpungenge.abaturarwanda.
chn mbere nambere ndabanza gushimira igihugu cy’Urwanda kidahwema kumva ibyifuzo by’abanyarwanda ibiciro ntacyo bidutwaye turabyishimiye cyn murakoze
RARA yakoze cyane ibi biciro ntacyo bitwaye.Ikibazo mfite nifuzako baduha ibirometero bihuza uturere nintara kugirango tuge tubyifashisha tubara indemnitee kilometrique igihe twishyura abakozi bagiye mubutumwa bw’akazi.murakoze
Ariko RURa irasekeje pe!No kurwego nkuru habaho gutekinika imibare.Nyamata-Ramiro:840fr, Nyamata-Gashora :650fr,Ujya Gashora unyuzehe?Mu Bugesera bakosore pe!Ligne ya Nyamata-Busoro :830fr, Nyamata-Ruhuha:920fr,Ese ugera ibusoro wanyuzehe?Mbega Technic!
Sinzi impamvu badakosora amakosa bakoze nubwo bavugururaga ibiciro none hano babizambije
Noneho ibintu ndabona ari sawa kuko mwagabanije ibiciro gusa mudufashije mwakomeza mukajya mwumva ibitekerezo by’ abaturage murakoze
Ibi biciro rwose birasekeje!
Ni gute Nyamata-Busoro byaba 830Rwf naho Nyamata-Ruhuha bikaba 920Rwf kandi Ruhuha iri hagati ya Nyamata na Busoro?
Ni gute Ruhuha-Huye byaba 1990Rwf naho Nyamata-Huye bikaba 1980Rwf kandi Ruhuha iri hagati ya Nyamata na Huye?
Saw ariko sindanyurwa kuko Aya yiyongereye muhanga ruhango sindabyumva neza ruhango x yimutse? Kdi nibamutubarira kukirometero nigute mutwishyuza ibirometero tutakoresheje. Exp remera gare kugera Cher Rando angane Naya remera nyabugogo Koko??? Nibibaho muzige kurugendo rwomumujyi.
ESE mwari mubizi?RURA nayo iratekinika!Urugero:Huye_Ndago ni980F hanyuma Huye_Ndago_kibeho ni 900F!!! Ubwo naketse ko uba waciye I Cyahinda.Ikindi RURA itubarize impamvu ba nyiri companies bakubye inshuro 2 amafaranga yishyurwaga mbere ya Covid _19 bitwaje ko RURA itahabariye.Urugero:I Nyaruguru uturutse Ku Munini ugera Kamira yari 200f none NGO ni400f!!!!!Bariba.
Rura nidufashe isubiremo Nyamata_Ramiro kuko ishyizeho ayaruta igihe cya
covid19,mudutabare rwose ntimubyirengagize.
Rura ikoze ibiki Nyamata-Ramiro,mudutabare rwose
Mwaramutse ninshimiye uburyo leta idutekerezaho byaribikwiye ko ibiciro byagabanuka murakoze
Aho muradukoreye n’ubwo nayo kuyabona bikigoranye kubera COVID-19.