RURA yatangaje amabwiriza yerekeranye n’ingendo, Gaz n’ikoranabuhanga mu itumanaho
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 06 Mata 2020 rwashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’imirimo itandukanye rugenzura. Ayo mabwiriza ashingiye ku ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Ayo mabwiriza avuga ko igiciro cya Gaz mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenga amafaranga 1084 ku kilo, kuva tariki 07 Mata 2020 kugeza igihe hazatangarizwa izindi mpinduka.
Abacuruza Gaz bagomba kumanika ibiciro aho bakorera ku buryo bugaragarira abaguzi kandi ntawemerewe kuranguza atabiherewe uburenganzira.
Imodoka yose ikora umwuga wa taxi voiture igomba kuba ifite umuti wabigenewe usukura intoki (hand sanitizer) buri mushoferi n’umugenzi bazajya bakoresha basukura intoki, ndetse buri mushoferi agomba kwambara agapfukamunwa (face mask)
Umugenzi wemerewe ugenda muri taxi voiture agomba kuba agiye gushaka serivisi z’ingenzi, nk’uko byemejwe mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.
Umugenzi ushaka gutega taxi voiture asabwa guhamagara nimero 9191 ya Yego Cab, cyangwa agahamagara 1010 ya VW taxi.
Abashoferi ba taxi voiture bemerewe guhagarara ahantu hose hatabangamye, kugira ngo birinde guparika muri parikingi zisanzwe aho abantu bahurira ari benshi, kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, cyane cyane gusiga intera ya metero imwe hagati y’abantu babiri.
Abatanga serivisi za Mobile Money ndetse n’abakozi bo muri Service Centers, Network Operation Centre n’abagiye mu kazi ko hanze y’ibiro (kuri terrain) bagomba kuba bambaye uturindantoki (gloves) n’udupfukamunwa (face mask) kandi bagasiga intera ya metero imwe hagati yabo n’abakiriya.
Abatanga serivisi za Mobile Money bo ntibemerewe gukorera mu kazu kamwe cyangwa mu mutaka barenze umwe, kandi ntibemerewe guha telefoni umukiriya ngo ashyiremo numero ye cyangwa kwakira telefoni y’umukiriya.
RURA yatangaje ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa, inashishikariza Abaturarwanda kwishyura ibicuruzwa na serivisi bakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo hirindwe guhanahana amafaraga mu ntoki. RURA yanasabye buri muntu gukomeza kwirinda abatekamutwe bohereza ubutumwa bugamije kwiba amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubyerekeye Gaz, mperUtse kumara umunsi wose nshaka GAZ zicuruzwa na SP ( mfite icupa rya 20 Kg/L) ziba mu macupa ya plastic atukura aho ngeze hose ngasanga ngo warashize bagiye kuzizana i Rwamagana. Kandi biragoye kurigurana irindi ngo uzongere uzagarure rya cupa ryawe.
Ubu hashize ibyumweru 2 (bibiri) ariko sinzi aho noneho nzayikura iyo naguze nishira.
Uwaba azi aho nayikura yandangira mu rwego rwo kundinda kwongera kuzunguruka Kigaki yose muri ibi bihe dusabwa kuguma mu rugo.
Ntuye mu Murenge wa Nyakabanda byaba byiza nyibonye hafi.
Kubyerekeye Gaz, mperUtse kumara umunsi wose nshaka GAZ zicuruzwa na SP ( mfite icupa rya 20 Kg/L) ziba mu macupa ya plastic atukura aho ngeze hose ngasanga ngo warashize bagiye kuzizana i Rwamagana. Kandi biragoye kurigurana irindi ngo uzongere uzagarure rya cupa ryawe.
Ubu hashize ibyumweru 2 (bibiri) ariko sinzi aho noneho nzayikura iyo naguze nishira.
Uwaba azi aho nayikura yandangira mu rwego rwo kundinda kwongera kuzunguruka Kigaki yose muri ibi bihe dusabwa kuguma mu rugo.
Ntuye mu Murenge wa Nyakabanda byaba byiza nyibonye hafi.
Harya isoko rya gaz rigarukira i Kigali?
Ntekereza ko bagiye gushyiraho igiciro ntarengwa ari uko babonye ko hari abarimo kuyihenda, none ubwo abo mu ntara bo bemerewe kwishyiriraho igiciro uko babyumva
Rura ko mudatangaza igiciro cya Essence na Mazoutu kdi kw’isoko mpuzamahanga byaragabanutse kugera kuri 70% hano iwacu ko ntagihinduka mwe ntimuramenya uko ahandi bimeze ngo natwe mugabanye wenda nka 40%!!!! Nubwo mutakora ibyo mbabwiye ariko nizereko mutakongera kugabanya 3frw kuri litiro
ESE ko ntacyo batangaza ku giciro cya internet kitagabanywa kandi badushishikariza gukoresha ikoranabuhanga kandi ari ngombwa,biragoye ubu kwiga kuko utareba amasomo menshi hejuru y’igiciro cya internet kandi tudakora, ikindi ni uko network zagabanyutse bigaragara.
Nagira ngo nsabe regulator office gusaba ama banks gushyira ku byuma bitandukanye aho aba clients bafatira amafaranga kandagira ukarabe cg sanitizer kugira ngo tutanduzanya icyi cyorezo kuko hamww na hamwe nta bihari.
Abatanga servise zisuku ko batazivugaho kandi dufite ikibazo cyuko tudashobora kugera aho dukorera cyane nkibitaro, no ku mumugi aho tugura ibikkresho byisuku! Regurator akwiye kudukorera ubuvugizi kuri polisi tukoreoherezwa kuko imirimo yisuku ndahamya ko itahagaze. Murakozs
Ntabwo aya mabwiriza agaragara neza mugerageze uwariwe wese Abe yabasha kuyasoma. Mwayashizeho muburyo bw’ifoto Kandi yanditse mu nyuguti ntoya.
Murakoze
Iri tangazo rya RuRA mwogere size dushobore kurisoma