RURA yatangaje amabwiriza areba abamotari n’abagenzi

Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.

Urwego Ngenzuramikorere RURA ruvuga ko ubwo abatwara abagenzi kuri moto bazaba basubukuye ibyo bikorwa guhera tariki ya 01 Kamena 2020, abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo.

Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha igihe cyose.

Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze cyane kutugezaho amakuru abasha kutwubaka,kutugira inama,kutwungura ubwenge nibindi.gusa nange ndi umumotari ariko bamwe muba motari dufite ikibazo niba gukuraho ikirahure bizakomeza cg kikagumaho kuko mumabwiriza yatanzwe na rura ntayarimo.ikindi kibazo ko ziriya hand sanitizer zidashobora Kuba ari spraying ndibaza uburyo bwiza bwakoreshwa kugirango hasukurwe casque yumugenzi.nkubu kugirango ubone mubazi ntakibazo kuko ujyayo baguhamagaye,abantu bafite mubazi nibake cyane ariko bariyandikishije kugirango bayihabwe nange ndi murabo ndibaza niba ntemerewe gukora kdi ntakindi mbura kdi ikosa atariryange ryokugirango mbone mubazi.sinzi niba bishoboka ko hazabaho igikorwa nkuko baduhaye ama jackets yakazi nabyo bikazakorwa muri rusange kuko nibyo byazafasha kugirango twese tuzibone murakoze.kdi mugize icyo mwamenya mwadusubiza kuri email

Emmy yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka