RURA yasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi bitasubiye uko byahoze mbere ya Covid-19

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange byagabanutse ariko ntibigere ku bya mbere ya Covid-19, ahanini ngo bikaba byatewe n’uko n’ubundi byari bigeze igihe cyo guhinduka.

Abayobozi muri RURA basobanuye impinduka zabaye mu biciro byo gutwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange
Abayobozi muri RURA basobanuye impinduka zabaye mu biciro byo gutwara abagenzi mu modoka mu buryo bwa rusange

Byasobanuwe na Dr Benjamin Rutimirwa, umuyobozi ushinzwe ibiciro muri RURA ndetse na Anthony Kulamba, ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ubwo bari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio ku wa 15 Ukwakira 2020, aho bagarutse ku ihinduka ry’ibiciro byo gutwara abagenzi muri rusange.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yemeje ko imodoka zitwara abagenzi bicaye gusa zongera gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara. Naho ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye, na 50% by’abagenda bahagaze. Ni icyemezo abaturage bakiriye neza ariko bagumana amatsiko yo kumenya niba ibiciro by’ingendo na byo bitazagabanuka bigasubira ku bya mbere ya Covid-19, cyane ko n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse.

Asobanura iby’iryo hinduka ry’ibiciro ku buryo abaturage batari biteze, Dr Rutimirwa yavuze ko ibyo biciro n’ubundi byari bigejeje igihe cyo kuvugururwa.

Agira ati “Icya mbere ni uko igiciro cyari kiriho mbere ya Covid-19 cyatangiye gukurikizwa muri 2018, byari biteganyijwe ko cyongera gusuzumwa nyuma y’imyaka ibiri hagamijwe kureba ko ibiciro by’ibyo abatwara abagenzi bakenera ku isoko bitazamutse. 2019 irangiye byakozweho inyigo kugira ngo turebe ko abatwara abagenzi bakora badahomba”.

Ati “Bahombye twabura imodoka dutega bityo n’imirimo igahagarara. Muri iyo nyigo rero byagaragaye ko ibiciro bigomba kuzamuka, aho hari imbere ya Covid-19. Bivuze ko n’iyo icyo cyorezo kitari kuza ibiciro n’ubundi byari kuvugururwa bikamera nk’uko byashyizweho uyu munsi, icyabaye ni uko hakuweho ibiciro byazamuwe kubera Covid-19, hajyaho ibyari biteganyijwe”.

Indi mpamvu ngo ni uko gutwara abagenzi bitahagaze igihe kinini muri Covid-19, aho itangiriye bagatwara 50%, nk’uko Dr Rutimirwa abisobanura.

Ati “Urwego rwo gutwara abagenzi rwakomeje gukora muri Covid-19 ariko imodoka zitwara abantu kuri 50% mu gihe igiciro cyari cyiyongereyeho 45%, bivuze ko bakoraga bahomba. Gusa ibyo byose ntitwabishyira mu giciro kiriho ubu kuko twabangamira umugenzi, ariko na none yakwishimira ko cyagabanutse”.

Indi mpamvu yatumye habaho izamuka ry’ibiciro ngo ni nk’aho imihanda yavuguruwe ikaba yakongerwa uburebure ndetse n’imishya yahawe imodoka zitwara abagenzi.

Ikindi ngo kuba igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyaragabanutse, ngo ntibihagije kugira ngo ibiciro by’ubwikorezi bigabanuke, ibyo umuturage yavugaga ko hashyirwamo ‘imiyaga’, Dr Rutimirwa na byo yagize icyo abivugaho.

Ati “Muzi ko kilometero imwe yo mu cyaro yavanywe ku mafaranga 21 igashyirwa kuri 25.9, ni ukuvuga ko kuba lisansi yaragabanutse bidahagije kuko abakora ubwikorezi basora, bagura amapine, guhemba abakozi n’ibindi. Ibyo abantu bavuga rero, ntiwashyira imiyaga mu modoka ngo igende nta lisansi, ntiwahuhamo imiyaga ngo igende nta pine, byose bigomba kugurwa”.

Ibiciro bishya byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, henshi bikaba byagabanutse gato ugereranyije n’ibyari byashyizweho kubera Covid-19, ariko hari n’aho byagiye hejuru yabyo.

Kanda HANO urebe uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ni hatari kubona ingendo ziyongera covid 19 nayo ikiyongera kimwe muribyo bibiri cyakagabanutse kbx kuberako mukikigihe cya covid 19 isi yaratubonye yatwikaragiyeho kbx byibuze kuba itike yagabanutse nibyiza pe murakoze dukomeze gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19 muri rusange abanyaRwandabox

manirakiza daniel yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ariko ntabwo mujya mutekereza ko nuwo mugenzi akura hadahinduka sindumva bazamura ibiciro babanje gutekereza no kuri mwarimu securte nabandi amikoro yabo ahora ari fixe

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Murakoze cyane, none c ko ibikomoka kuri petroleum bitiyongeye mwongeye ibiciro gute kdi cyane. Icya kabiri niba imodoka yaratwaraga kimwe cya kabiri bakishyura eg 4000 ku mugenzi umwe none ikaba igiye gutwara yuzuye bakishyura 3300ku mugenzi. Mbere bakoreraga mu gihombo?

Theoneste yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Aha ibibicirontabwo twabyishimiye kuko ubaze nibirometero nibihurape

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Murakoze kutugezaho ayo makuru nubusesenguzi bwayo, ariko ikibazo buriya niba babara kuri km mpamya ko abatuye mubyaro twebwe ibiciro biriho bidashyirwaho na rura ahubwo bishyirwaho na banyirimodoka, rero abo babijejwe bazadufasha kuburyo hose umuntu amenya uburenganzira bwe mu modoka!!!

MUNABA Theodore yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ubundi biratangaje kubona ngo abobita ababyeyi aribo barikudufatanya na covid19 ngaho amashuri barafunguye, ngaho ibiribwa birazamutse, akazi baratwirukanye nurangiza ngo igihe niki oya, oya oya,RURA bigombe bihinduke wenda muzabi setting after abantu bamaze kwisuganya, please mujye muba fair kbs ibisibyirwanda mbandoga kabango, ubutaha mwazadushyira muri cab, oya turatuza bihindutse

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka