RURA yakuyeho ibyo gutwara abagenzi bahagaze muri Bisi

Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri Bisi bibaye bihagaritswe.

Ubutumwa RURA yanyujije kuri Twitter buravuga ko buri mugenzi azajya agenda yicaye mu mwanya we.
RURA iti “Dukomeze kwirinda iki cyorezo dukurikiza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibishinzwe.”

RURA yaboneyeho no kumenyesha abasanzwe bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko uyu munsi tariki ya 15/03/2020 n’ejo tariki ya 16/03/2020 imodoka zizagabanuka kubera ko inyinshi zizaba ziri mu gikorwa cyo gucyura abanyeshuri.

RURA yanasabye abayobora ibigo bitegerwamo imodoka gushyiraho ibikoresho bihagije byo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe ku miryango yose ikoreshwa n’abagenzi binjira cyangwa basohoka.

Guverinoma y’u Rwanda irahumuriza Abaturarwanda kuko nta gikuba cyacitse, ndetse ko abantu badakwiye guhangayika, ahubwo ko ibirimo gukorwa ari uburyo Leta y’u Rwanda irimo gukoresha kugira ngo irinde abaturage kwandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Tubashimiye ku kazi kanyu kaburimunsi

S. Jerome yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Kukibazo cy’umubyigano muri bus nubundi byarumwanda bizakurweho burundu byaribyarirengagijwe pe abantu bagendamo bimyoza

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Kukibazo cy’umubyigano muri bus nubundi byarumwanda bizakurweho burundu byaribyarirengagijwe pe abantu bagendamo bimyoza

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

RURA ko ntacyo ivuga kuri kasike za moto? Kuzambara abandi bazikuye mu mutwe bazisimburanaho ntizakwanduza iriya ndwara?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

ibya casques byo babyigeho kuko corona igufatiye mu mutwe wapfana ibisazi!iriya boro ni danger

nicolas yanditse ku itariki ya: 15-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka