RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo
Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe bya #COVID-19.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020 riravuga ko muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
RURA kandi yatangaje ko ibiciro by’ingendo rusange byahinduwe, ibiciro bishya bikazatangira gukurikizwa guhera ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020.
Ibiciro bishya biteye ku buryo bukurikira:
Ku ngendo zihuza Intara, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 21 ku kilometero kimwe,
Ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe.
Ibiciro RURA yari yatangaje tariki 14/10/2020 byavugaga ko ku ngendo zihuza Intara, umugenzi azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 25,9 ku kilometero kimwe, naho ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi akaba yari yashyiriweho ko azajya yishyura amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yasobanuye igabanuka ry’ibi biciro yifashishije urugero nk’aho yavuze ko umuntu uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 none hakurikijwe ibiciro bishya azishyura amafaranga 1930.
Yatanze urundi rugero rw’aho nka Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 none akaba yabaye 3,390.
Yasobanuye kandi ko kuva i Kigali ujya i Muhanga yari 1,210 none akaba yabaye 1030.
Lt Col Patrick Nyirishema uyobora RURA yasobanuye ko amafaranga yagabanutseho ari inyunganizi Leta yashyizemo.
Mu kiganiro bagiranye na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yasobanuye ko ibiciro byari byashyizweho byahagaritswe nyuma yo gusuzumwa na Guverinoma, ndetse bikaba byahinduwe mu rwego rwo kubahiriza ibyifuzo by’abaturage.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko abantu batandukanye bari bakomeje kwinubira ibi biciro by’ingendo byari byazamutse, bakinubira ko hirengagijwe amikoro adahagije ya benshi muri iki gihe ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19. Abandi bibazaga impamvu ibiciro by’ingendo byazamuwe nyamara ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga byaramanutse, ahandi ndetse Leta zikorohereza abaturage mu bijyanye n’ingendo.

Inkuru zijyanye na: RURA n’ibiciro by’ingendo
- Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo - Abagenzi
- Reba ibiciro bishya by’ingendo bivuguruye
- Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame
- Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byakiriye ibibazo by’izamuka ry’ibiciro byo gutwara abantu
- Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo
- RURA yasobanuye impamvu ibiciro byo gutwara abagenzi bitasubiye uko byahoze mbere ya Covid-19
- Hari abavuga ko ibiciro bishya byo gutwara abagenzi byabagoye
- Reba uko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka za rusange bihagaze
- Ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange byagabanutse
- Kubahiriza amabwiriza y’ingendo mu modoka rusange bizatangira nyuma yo kuvugurura ibiciro - RURA
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira abayobozi bakuru b’igihugu cyacu kuba bararebye kure ku birebana n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo. Ibi byakagombye kubera isomo rikomeye abantu bamwe, kubera ububasha bafite, bafata cg bashaka gufata ibyemezo akenshi ubona bibarengera cg birengera urwego bahagaraririye; aho kureba inyungu rusange z’abaturage b’Igihugu.Twirinde ifatwa ry’ibyemezo bishobora gutuma abaturage batishimira ubuyobozi bafite!
Ni byo iki gihugu ntawagisenya Muzehe areba cyaramugoye kucyubaka! Bravo HE n’ubutaha ntibasongere! Colonel yari arkoze Pe!
Rwose dushimiye byimazeyo ubuyobozi bwiza bureberera abaturage,gusa twasabaga ko haricyo bavugurura kubijyanye nibiceri birenga kugiciro cy’urugendo.urugero niba bavuze ngo muntara ni 21frw /km,tuvuge nkahantu hangana na 27km ubwo byakabaye 27*21=567 ariko kubera ko nta biceri byi:frw 1,2,5,10,20 bigikunda kuboneka bituma batwishyuza 600frw aho kuba 567 nkuko biri koko .turasabako RURA nijya gushyiraho ibiciro izirikana icyo kintu niba urugendo ari 1030 bashireho 1050 cyangwa 1000 .murakoze
Mwakoze cyane kugabanya ibiciro kuko wasangaga nkumuntu utega burimunsi ajya kukazi abenshi karikagiye kubananira kubera ibiciro byingendo byaribiri hejuru cyane.
Ntiwumva se ahubwo,ubu noneho tuba turi kugenda tubona ko ubuyobozi bukorera abaturage koko!
Mwarakoze kumva ugutakamba bwabo mushimzwe kureberera, Depite Frank Habineza na Depite Mukabunani Christine mwaje mu nteko mukenewe kuko akenshi mwumvikana muvugira abaturage! Iyi niyo opposition ikenewe cg courage twiyubakire igihugu
Dushimiye byimazeyo Nyakubahwa Minister kubwo kumva ugutakamba kwabo muyobora(Abaturarwanda)
Mwakoze kuturenganura,murabagaciro kuri twe.