RURA ntizongera gutanga amasoko yo gutwara abantu mu modoka rusange

Mu kiganiro Urubaga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, cyagarutse ku bibazo bikigaragara mu gutwara abagenzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cy’uko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa gusa, Umujyi wa Kigali ukaba ariwo utanga isoko.

Amasoko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange azajya atangawa n'imijyi zikoreramo
Amasoko ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange azajya atangawa n’imijyi zikoreramo

Eng Uwase yavuze ko RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ati “Itegeko rigenga uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa, riherutse kuvugururwa, rigena ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa n’abikorera, ariko bikagenzurwa na Leta. Uburyo byakorwagamo, wasangaga ari abagenzura, abatanga amasoko, abatunganya amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo, byose byakorwaga na RURA”.

Eng Uwase avuga ko basanze kuba RURA ariyo ikora ibyo byose, byaratumaga habamo icyuho ariko biza gushakirwa igisubizo.

Ati “Ibyo rero byarasobanutse, mu itegeko byarahindutse. Ubu uko bimeze, Umujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi aho gutwara abantu bizajya bikorerwa, niyo izajya isinyana na ba rwiyemezamirimo.”

Yungamo ko RURA izagumana inshingano ikomeye yo kugenzura, ko ibyo rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa, afite imodoka zujuje ibisabwa, barangiza bagatanga icyemezo.

Ati “Icyo cyemezo ucyemerewe, azajya ajya gupiganira isoko mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose.”

Eng Uwase yasobanuye ko mu Mujyi wa Kigali hajemo indi mpinduka ikomeye, kuko hashyizweho icyo bita ama ‘Zone’ azajya akorerwamo n’abatwara abagenzi. Zone zari enye, ubu zabaye zirindwi kugira ngo byongere aho abantu bashobora kujya.”

Ati “Ni ukuvuga ‘ligne’ y’imodoka mu Mujyi - Remera, cyangwa akava Remera akajya Kanombe, kuba yava mu Mujyi ajya Kimironko n’ahandi hatandukanye, hariyongereye”.

Indi mpinduka ni uko kuri RURA ndetse no ku Mujyi, hazajya haba hari icyumba cyihariye cya One Stop Center, cyo kwakira abasaba ibyangombwa cyangwa n’abapiganira amasoko, ndetse ko ubu Umujyi wa Kigali watangiye gutegura ibisabwa kugira ngo isoko ritangwe.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko ibibazo biri mu bwikorezi bizwi, kandi ko birimo kubonerwa ibisubizo kugira ngo byorohere abagenzi kubona uko bagenda.

Mukuralinda avuga ko hari ibihe usanga birimo n’abagenzi benshi nko mu gihe cy’ibiruhuko, ku buryo usanga hashobora kubaho ikibazo cyo kubura imodoka.

Ku modoka zizazanwa na Leta, abazazihabwa bazashyirirwaho uburyo bwo kujya bazishyura gahoro gahoro, bakazihabwa ku nguzanyo kandi nta ngwate basabwe.

Ati “Mu kwezi k’Ukuboza bus 100 zizaba zageze mu Rwanda, muri Werurwe izindi 300 zizaba zaje, kandi zizakemura iki kibazo cy’imodoka nke zitwara abageni mu mijyi, cyane wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Murakoze muri gahunda yo koroshya nokorohereza abagenzi kuburyo bwo kubona imodoka byihuse. Ariko nje,mbonye hibanzwe cyane muri Kigali. Kandi mubyukuri no Mu ntara dufite ibibazo bikomeye byo kubona uko ugenda.
Urugero linye MUSANZE-CYANIKA imodoka zirabura kuburyo abagenzi basubika gahunda baribagiyemo.
Nkabazango Ese ho hariguteganyizwa iki?

ABIYINGOMA Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 3-09-2023  →  Musubize

Murakoze muri gahunda yo koroshya nokorohereza abagenzi kuburyo bwo kubona imodoka byihuse. Ariko nje,mbonye hibanzwe cyane muri Kigali. Kandi mubyukuri no Mu ntara dufite ibibazo bikomeye byo kubona uko ugenda.
Urugero linye MUSANZE-CYANIKA imodoka zirabura kuburyo abagenzi basubika gahunda baribagiyemo.
Nkabazango Ese ho hariguteganyizwa iki?

ABIYINGOMA Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 3-09-2023  →  Musubize

Turabashimiye kubwo kutwongerera ama Zone ikibazo kibura ry`imodoka cyakemutse rwose! Nabazaga kubijyanye na School Bus ho nizihempinduka zabayeho
MURAKOZE!

Danny yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ni byiza. Gusa kumodoka ziteara abagenzi biyishyurira gutanga isoko mbona bitakabaye ngombwa. Umuntu wese ufite ubushobozi, wemewe na RURA yakabaye yinjira mu Umuhanda agatwara abagenzi. Mwazabirebaho amasoko akanya atangwa kuri ba Rwiyemezamirimo bazajya bishyurwa na Leta gusa.

Murakoze

Boni yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Ni byiza. Gusa kumodoka ziteara abagenzi biyishyurira gutanga isoko mbona bitakabaye ngombwa. Umuntu wese ufite ubushobozi, wemewe na RURA yakabaye yinjira mu Umuhanda agatwara abagenzi. Mwazabirebaho amasoko akanya atangwa kuri ba Rwiyemezamirimo bazajya bishyurwa na Leta gusa.

Murakoze

Boni yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Niba koko RURA yahagaritswe,umujyi wa kigali uhawe izo nshingano" badufashe amatike agurishirizwa hanze ya bureau zikatirwamo ticket bihagarare, abakata ticket uraza ukabaka ticket bakakubwirako zashize,wagera hanze ya gare abakarasi bakaguha ticket wongeyeho ayo yifuza ko umuha! turasabako ibi bintu bicike muri zagare ni umuco wadutse hose.

HITIMANA Anny Celestin yanditse ku itariki ya: 29-08-2023  →  Musubize

Nta cyahindutse, keretse monopole ya zone/ligne ivuyeho abatwara abagenzi bagahatana ni bwo imirongo aho bategera yavaho. Ibindi ni ubusa.

Umugenzi yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Ibyo by’amasoko nibyo bitera ibibazo.Niba Leta idashoboye gutwara abantu,nireke ubishoboye wese agure Bus itwara abantu.Naho ibyo bindi usanga akenshi abo baha isoko ali mwene wabo cyangwa incuti ye.Iyo amaze kubona isoko,akora uko abyumva,kubera ko ashyigikiwe.

kadage yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Murakoze kuvugurura ayamabwiriza yarabangamiye ba rwyemeza mirimo ndetse nabagenzi murirusange kuko usanga abantu barihariye amasoko kandintibabashe kunoza service bagombagutanga .ikindi mutubarize abantu bataha mubirembo bya kinyinya iyo barimumugi cyangwa nyabugogo ntibagira imodoka ibatwara
Murakoze

Hitimana bonavent yanditse ku itariki ya: 28-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka