RURA: Ikiguzi cya serivisi yo kwishyura amazi kuri Mobile Money ntikinyuranyije n’amabwiriza ya BNR

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money (MOMO), ku muyoboro w’itumanaho wa MTN Rwanda bitanyuranyije n’amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema avuga ko MTN itanyuranyije n'amabwiriza ya BNR
Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema avuga ko MTN itanyuranyije n’amabwiriza ya BNR

Bitangajwe mu gihe abafatabuguzi ba WASAC bibazaga impamvu kwishyura inyemezabwishyu bakoresheje umuyoboro wa MTN bacibwa amafaranga ya serivisi kandi hari ibindi bigo bikorerwa ubuntu.

Itangazo rijyanye no kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Coronavirus ryasohowe na MTN rivuga ko serivisi zo guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi byakuriweho ikiguzi, usibye gusa kwishyura inyemezabwishyu z’amazi.

Ibyo byatumye abafatabuguzi ba WASAC bibaza impamvu bo batakuriweho kwishyura ku buntu kandi bishyura WASAC nk’umucuruzi nk’uko bemerewe kwishyura ibindi bicuruzwa.

Habimana Longine wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko kwishyura ibicuruzwa no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byiza kuko bituma abaturage badakorakora amafaranga hagamijwe kwirinda, ariko ko bibaye byiza no kwishyura kuri (MOMO) byakorwa ku buntu.

Agira ati, “Byaba byiza nk’uko kwishyura umuriro bikorwa nta kiguzi, no kwishyura amazi byakorwa ku buntu, byatuma izo serivisi zegera abaturage mu ngo kandi banakumiriye ubwandu bwa Coronavirus”.

Mu gushaka kumenya impamvu WASAC yishyurwa abafatabuguzi bakaswe amafaranga, Kigali Today yavuganye ku murongo wa telefone n’umuyobozi mukuru wa WASAC, Aimé Muzola, avuga ko ayo mafaranga akatwa n’abafatabuguzi bishyura bakoresheje umuyoboro w’itumanaho wa MTN.

Ngo ntacyo yabivugaho cyane kuko MTN ifite uko ikora ubucuruzi bwayo kandi ko bakoze ubuvugizi ariko MTN ntacyo yahise ibasubiza.

Agira ati, “Ayo mafaranga ni MTN iyakata twebwe duhabwa ayo twishyuje na yo igasigarana ayayo, dutegereje ubwo buvugizi twakoze, ariko n’ubundi MTN yavuze ko izo serivisi zikomeza kwishyurwa nk’uko bisanzwe, ni na yo ifite urufunguzo rwa nyuma”.

Umukozi wa MTN ushinzwe serivisi za Mobile Money Musugi Jean Paul yabwiye Kigali Today ko serivisi yo kwishyura amazi ikomeza gutangwa umufatabuguzi yishyura ikiguzi cyayo kugeza igihe byahinduka.

Avuga ko izishyurwa nta kiguzi ari ugukoresha MOMO Pay, ubu bukaba ari uburyo bukoreshwa bwahawe abacuruzi, ndetse na Mobile Money aho abantu bahererekanya amafaranga mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Agira ati, “Izo serivisi ni zo zakuriweho ikiguzi naho kwishyura amazi birakorwa nk’uko bisanzwe, nihagira igihinduka uko tugenda dukorana n’abafatanyabikorwa bandi, ubwo na byo tuzabibamenyesha”.

Ashingiye ku itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu rivuga ko kwishyura serivisi zose hakoreshejwe ikoranabuhanga zikuriweho ikiguzi, Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema avuga ko kuba MTN yishyuza ikiguzi ku kwishyura amazi bitanyuranyije n’amabwiriza ya Banki nkuru y’Igihugu.

Agira ati, “Serivisi zo kwishyura amazi ziracyakorwa nk’uko bisanzwe hongeweho ikiguzi cya serivisi, BNR yakuyeho gusa, ikiguzi cy’abishyura bakoresheje MOMO kugira ngo hagabanywe gukoresha amafaranga mu ntoki (cash), ntabwo banyuranyije na yo”.

Itangazo rya WASAC ryasohotse ku wa 23 Werurwe 2020 rivuga ko abafatabuguzi bohereza imibare y’ingano y’amazi bakoresheje mu kwezi kuri nomero za telefone ziri ku nyemezabwishyu basanganywe, cyangwa bohereza ifoto igaragaza imibare iri muri mubazi, kugira ngo bakorerwe inyemezabwishyu y’ukwezi kwa Werurwe.

Basabwa kandi kwishyura bakoresheje kohereza amafaranga kuri Konti za WASAC zanditse ku nyemezabwishyu bahawe ku badashaka gukatwa amafaranga, cyangwa bakoresheje Mobile Money bishyura n’ikiguzi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Ubuyobozi bwa WASAC bugaragaza ko gusaba inyemezabwishyu bizatuma abafatabuguzi bakoresha amazi menshi atishyuye bikaba byabaviramo kuzishyura amafaranga yo mu cyiciro cy’abakoresha amazi menshi kuko nta mukozi wa WASAC uzajya kubabarira amazi muri iki gihe Abanyarwanda batemerewe kuva iwabo mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Turabasuhuje mubyukuri twedufte ikibazo gikomeye cyo kwishyura dukoresheje MTN mobile maney amafranga kuma account zacu akavaho ark byumwihariko bikagaragarako tutishyu meatubariza?

manirareba Jean damour yanditse ku itariki ya: 19-02-2021  →  Musubize

Kubera iki ikiguzi cya service kibaho iyo hishyurwa amazi kandi umuriro wo muri EUCL wo icyo kiguzi ntikibeho?
Nkeka ko bisuzumanywe ubushishozi but bikaganirwaho nabyo byakurwaho nkuko bitabaho iyo tugura umuriro wa EUCL.

Theodore NIYONSABA yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

RURA hari ibintu idakora kandi biri mu nshingano zayo. Kuki itagenzura ubujura bari gukorwa nibigo byitumanaho cyanecyane Airtel igurisha internet idatanga? Ubuse bazasubiza abakiriya batwariye amafaranga barangiza bakirirwa bareba niba hari ka internet bagaheba???? Numvise ngo internet bayohereza ahatuye abayobozi ngo babashe gukorera mu rugo bamara kuryama akaba aribwo baha abandi bakiriya!!!! Birababaje pe.
Sibyo gusa kandi airtel isanzwe yiba amaunite yabakiriya. Ni gute bakubwira ngo ku munsi wakoresheje 100.000 Rwf kuri internet kandi pack ya 21,000 Rwf mu kwezi utayimara????

Nsengi yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Niba koko mukwirinda harimo gukaraba? ubushobozi bwo kwishyura amazi n’umuriro bukaba bwaragabanutse ko bamwe ibyo bakuragaho amafaranga byahagaze,turasaba leta kutwishyurira amazi n’umuriro muri ibi bihe by’akaga murakoze.

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ahubwo se Wasac yo ntikwiye gutanga umusanzu mu gukumira covid 19 ko mbona bisaba gukoresha amazi menshi dore ko na mbere bazana imiyoboro y amazi yaray imibreho myiza y Abaturarwanda FOND DU BIEN ETRE INDIGENE

Ganza yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ahubwo se Wasac yo ntikwiye gutanga umusanzu mu gukumira covid 19 ko mbona bisaba gukoresha amazi menshi dore ko na mbere bazana imiyoboro y amazi yaray imibreho myiza y Abaturarwanda FOND DU BIEN ETRE INDIGENE

Ganza yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ikiteye impungenge nuko wasac itaduha amazi cyane cyane muribihe tugomba kudasohoka nabajyaga batuvomera kumagare bakaba badakora kuko nabo bagomba kwirinda no kurinda abandi kutandura! Turasaba wasac rwose ngo badusaranganye amazi kuko usanga abo muturanye bamwe bayahorana abandi mukayabona rimwe mumezi abiri!
Bagerageze muri bihe kuko ntabwo tubona uko twivomera.
Nibadufasha baraba baturinze byinshi. Murakoze. Kabeza, samuduha, kanombe

Gaju yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka