Rulindo: Urubyiruko 7,100 rugiye gutorezwa mu Irerero ry’Umuryango FPR-Inkotanyi

Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye gutoza urundi rubyiruko 7,100 ku rwego rw’utugari, ibyo bikaba mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira.

Bishimiye icyo gikorwa
Bishimiye icyo gikorwa

Ni ibyavugiwe mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yiswe Irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi, wabereye mu Murenge wa Rusiga ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021, aho icyo cyiciro kigizwe n’urubyiruko 1208, nyuma y’icyiciro cya mbere cyari kigizwe n’urubyiruko 1500.

Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yavuze ko muri gahunda y’akarere ka Rulindo, urubyiruko rwose rwibumbiye mu muryango wa FPR-Inkotanyi ruzanyura muri iryo rerero, mu rwego rwo gusobanurirwa amahame y’umuryango wa FPR.

Yagize ati “Icyiciro cya mbere, twari twahuguye 1500 mu mpera z’umwaka ushize, uyu munsi tukaba turi gusoreza inyigisho ku rubyiruko 1208, Ni uko hajemo Covid-19 ntitwabikora uko twabyifuzaga, biba ngombwa ko tugenda dufata umubare muke, ubundi twifuzaga ko twagombye kuba dufite abantu benshi bakurikiye aya masomo”.

Ariko ubu, ni uko izi ntore z’ibyiciro byombi tuzifata nk’abatoza, ubu irerero rikaba rigiye gukomereza ku rwego rw’utugari, aho twifuza ko ku ikubitiro twahugura abantu ijana muri buri kagari, birumvikana ko uyu mwaka urangira duhuguye abantu 7100”.

Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n'abayobozi banyuranye
Bamwe mu rubyiruko rwasoje amasomo mu irerero rya FPR-Inkotanyi rwicaranye n’abayobozi banyuranye

Kayiranga, yavuze kandi ko ikizabibashoboza ari ubushake n’ubushobozi nk’abanyamuryango, avuga ko imbaraga zihari, ndetse anemeza ko kuba hamaze gutozwa urubyiruko rugera kuri 2700, ngo nazo ni izindi mbaraga ziyongereye zo gutoza urwo rubyiruko ruzaturuka mu tugari 71 tugize akarere ka Rulindo.

Muri urwo rubyiruko rwatorejwe mu irerero ry’umuryango ku rwego rw’umurenge, nyuma y’isuzumabumenyi ryateguwe n’urwego rw’akarere kubahize abandi mu mirenge, 17 babaye indashyikirwa muri icyo kizamini bahawe ibihembo binyuranye birimo smart phone, igitabo gikubiyemo amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, mu gihe batatu ba mbere bahize abandi bongereweho imashini zidoda.

N’akanyamuneza, abo batatu bahize abandi bavuze ibanga bakoresheje kugira ngo bagire amanota menshi, bavuga no ku bihembo bahawe.

Uwajeneza Yvette wabaye uwa mbere ati “Biranshimishije kuba muri benshi twiganye ari njye utsindiye iki gihembo nyamukuru, binkoze ku mutima numva ko ntazigera ntenguha umuryango, kuwukunda no kwigirira icyizere ni nabyo bimfashije kuba uwa mbere, iyi mashini ngiye kuyibyaza umusaruro nyikoreshe inzamurire iterambere ndetse mfashe n’abandi. Urubyiruko ndarurarikira gukunda umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

Yankurije Claudine wabaye uwa gatatu ati “Ndishimye biranejeje, binyubatse n’umutima kuba mpembwe mubahize abandi, ibanga nuko nakurikiye neza amasomo twahawe mu irerero, ikindi cya kabiri ni ukwigirira icyizere mu gufata ibyo twigishijwe nkanabikunda, iyi mashini na smart phone bigiye kumfasha kwiteza imbere, aho bizamfasha mu buryo butandukanye bw’ubuzima, nkunda umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko wita ku mibereho y’abaturage, kuzamura ubukungu bw’umunyarwanda n’ibindi”.

Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth atanga impanuro ku basoje amasomo
Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth atanga impanuro ku basoje amasomo

Ati “Ndasaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka, rugakunda igihugu cyababyaye bakunda n’amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

Edmond Rukemanganizi wabaye uwa kabiri, ati “Izi gahunda z’irerero ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi zihugurira urubyiruko gukura rwirinda amacakubiri, no gutegura abayobozi bazi amahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi, ibyo byaramfashije kuba urubyiruko rutarangwa n’amacakubiri binteguramo n’umuyobozi w’ejo hazaza, urundi rubyiruko ndarusaba kwirinda ingeso mbi, ruharanira kumenya imigabo n’imigambi ya FPR-Inkotanyi kuko ituyobora mu matwara meza, urubyiruko rugakura rufite imico ibereye u Rwanda”.

Mu mpanuro zinyuranye urubyiruko rusoje amahugurwa rwahawe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango, basabwe kuba umusemburo w’iterambere rurangwa n’indangagaciro zijyanye n’amahame ya FPR-Inkotanyi, kandi birinda ingeso mbi zishobora kubatesha agaciro, no gutesha agaciro umuryango bahagarariye hirya no hino mu mirenge baturukamo.

Abo bayobozi bavuga ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko rukomeje kwitabira irerero rya FPR-Inkotanyi, nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru.

Chairperson wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nirere Marie Goreth, ati “Nk’umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru dutumira urubyiruko kugira ngo tubahugure, tubasobanurire neza impamvu umuryango wavutse kugira ngo bakure barangwa n’imigirire, imitekerereze ndetse n’indangagaciro z’umuryango wa FPR-Inkotanyi, kugira ngo umuryango uzahoreho mu bihe byose ugifite intego, ndetse n’abanyarwanda bakiwubona mu ishusho watangiriyemo ijyanye no gukemura ikibazo cyari cyugarije abaturarwanda, kijyanye na Politique mbi yari yaraheje bamwe mu banyarwanda mu gihugu cyabo”.

Arongera ati “Rubyiruko mwasoje icyiciro cy’irerero, ndagira ngo mbabwire ko muje muri igisubizo muri aka Karere ka Rulindo, aho mugiye gufasha akarere muri gahunda yo kubarura Abanyarwanda tubandika mu Intore Solution. Aka karere kavuye ku mwanya wa mbere ubu kakaba kicaye ku mwanya wa kane kuri 68%, turimo kubabonamo ishyaka ryo kuzamura akarere kanyu, kuko ubumenyi burabonetse, ubushake burahari n’ubushobozi bwabonetse bamwe mwabonye smart phone, mwibuke ko umutungo u Rwanda rufite ku isonga haza umuturage, murasabwa kumwegera mukamufasha gutera imbere”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, nawe ati “Muri imbaraga twungutse, ndagira ngo mwishimire ko mwahisemo neza, nta kiza nko kurererwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi, aho muzaba muri hose indangagaciro z’umuryango ni zo zigomba kubaranga. Nk’imbaraga z’igihugu murasabwa kubahiriza indangagaciro zo gukunda igihugu, nimwe muri ku isonga mu guharanira ko ibyagezweho bisigasirwa, ni mujyane indangagaciro zo kuba indahemuka, kuba inyangamugayo kandi muhora mwiteguye kwimana u Rwanda, muhesha isura nziza igihugu n’umuryango wa FPR-Inkotanyi”.

Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n'abana batatu bahize abandi
Abayobozi banyuranye bafashe ifoto bari kumwa n’abana batatu bahize abandi

Urwo rubyiruko rwasobanuriwe uburyo amatora y’inzego z’ibanze agiye kuzakorwa, rwibutswa kandi gufasha igihugu muri ibyo bihe by’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo, byaba na ngombwa ngo rugatinyuka rukiyamamaza, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda mu miyoborere myiza, basabwa kandi gufata neza ibikoresho bahawe babibyaza umusaruro, mu kwihangira imirimo aho ibyo bikoresho birimo imashini, telefoni n’ibindi.

Irerero ry’umuryango ni ishuri ryatekerejwe mu mwaka wa 2020, ritangizwa mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, hagamijwe gufasha urubyiruko ruhuriye mu muryango wa FPR-Inkotanyi kurushaho kumenya neza amahame n’indangagaciro uwo muryango ugenderaho.

Mu muhango wo gusoza ayo masomo, hakaba hitabira n’urubyiruko rushya rurahirira kwinjira mu muryango wa FPR-Inkotanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka