Rulindo: Ubuyobozi bwahagurukiye kunoza serivisi z’ubutaka
Bamwe mu batuye Akarere ka Rulindo, bavuga ko badafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bakanenga abakora muri serivisi zibishinzwe mu Karere no mu mirenge inyuranye, ko batabafasha uko bikwiye, gusa ubuyobozi bw’ako karere bwafashe ingamba zihamwe zo gukemura icyo kibazo.
Mu kiganiro abo baturage bagiranye na Kigali Today, bavuze ko basiragizwa, kandi serivisi baka bayifitiye uburenganzira, ibyo bigatuma bahora bahangayikiye kuba bakwamburwa ubutaka bwabo kuko baba batabufitiye icyemeza ko ari ubwabo.
Nirere Immaculée, umwe mu basiragijwe iminsi myinshi, ati “Urashaka icyangombwa cy’ubutaka ukacyiruka imyuma, wananirwa ukagenda ukaryama. Hari amashyamba atabaruye aho bakubwira bati aha nta cyangombwa, iyo bigenze gutyo umuntu ubishatse araza akimura imbago akakurengera”.
Ati “Ntiwajya muri banki ngo urisabireho inguzanyo. Turabaza mu buyobozi bakatubwira bati bazatubarurira, ngo biri mu mihigo, bakongera ngo birimo gutangwa muri raporo, ni serivisi zitameze neza”.
Arongera ati “Dusaziye muri ibyo bibazo, ubuyobozi ni butwegere budukemurire ibibazo. Urajya ku biro by’ubutaka, mugatonda umurongo mukirirwayo ngo ejo muzagaruke, mwasubirayo ngo ejo muzagaruke bakatwiriza muri ibyo. Ese babona ntacyo dufite dukora! Oya rwose ibi birababaje”.
Mugenzi we twasanze ku biro by’Umurenge wa Shyorongi, ategereje guhabwa serivisi z’ubutaka, ati “Nazindutse iya rubika saa kumi n’ebyiri nari ndi hano, ni ibi nirirwamo bansiragiza ku cyangombwa cy’ubutaka. Ni ukumpoza mu ruserero maze kunanirwa rwose ubuyobozi nibwisubireho, cyangwa niba babona batabishoboye batubwire tugeze ikibazo cyacu kwa Perezida Paul Kagame, niwe usanzwe adukemurira ibibazo”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buremeza ko icyo kibazo nabo bakibona, aho mu rwego rwo kugikemura bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), babongerera abakozi b’igihe gito, nk’uko Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Icyo kibazo twarakibonye tugifatira n’ingamba, mu minsi ishize nibwo twasabye abakozi muri RDB, muri ba banyeshuri basaba stage kugira ngo baze badufashe muri serivisi z’ubutaka, kuko twasanzemo akazi kenshi, ndetse dusaba n’abandi bakozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubutaka, baraje badufasha mu byumweru bibiri”.
Arongera ati “Baradufashije, hari akazi kenshi kakozwe, hari ibyangombwa by’ubutaka bitari byagatanzwe, byose byaratanzwe ndetse tunifashisha n’urubyiruko rw’abakorerabushake. Akazi gasigaye duhamya ko atari kenshi, ku buryo twizera ko imitangire mibi ya serivisi mu biro by’ubutaka ari isura tugomba guhindura, kandi byatangiye kujya mu buryo.
Uwo muyobozi, yamenyesheje abaturage ko akarere kagiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga kubafasha, aho umuntu abona igisubizo ku kibazo yatanze bitamusabye gukora ingendo ajya ku karere yatakaje igihe cye n’amatike.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nadepoje mu mwaka 2019 ariko sindakibona icyangombwa cyubutaka .mu murenge WA base
Nanjye nadepoje mu mwaka 2019 ariko sindakibona icyangombwa cyubutaka .mu murenge WA base
Mibyukuri nkuwo wishyorongi nadepoje muri 2018 nanubu yanyimye icyangombwa cyange
Mibyukuri nkuwo wishyorongi nadepoje muri 2018 nanubu yanyimye icyangombwa cyange