Rulindo: Inzira igiye kuba nyabagendwa nyuma yo gusana ikiraro cyari cyarashaje

Nyuma y’uko ikiraro cyo mu kirere cyangiritse, ndetse kugateza impungenge zo kuba cyateza impanuka ku baturage bagikoresha, imirimo yo kugisana igeze ku musozo.

Inzira iri hafi kongera kuba nyabagendwa, ntuma y'uko ikiraro gisanwe
Inzira iri hafi kongera kuba nyabagendwa, ntuma y’uko ikiraro gisanwe

Ni ikiraro cya Shagasha guhuza umurenge wa Buyoga n’uwa Burega mu karere ka Rulindo, aho cyari kigeze ku rwego rwo kutanyurwaho, ibyo bikadindiza imikorere y’abaturage bajyaga kuzenguruka bikabatwara igihe kinini, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Manirafasha Jean D’Amour yabitangarije Kigali Today.

Ati “Cyari cyarageze ku rwego rwaho kugikoresha biteye impungenge cyane, imbaho zikigize zari zarashizemo, abantu bajyaga bazenguruka bikadindiza imikorere, aho umuntu yakoreshaga iminota runaka bikamusaba kuzenguruka bikamutwara amasaha, abanyeshuri bagakererwa, byari ikibazo”.

Uwo muyobozi yavuze ko, icyo kiraro kiri hafi kuzura, aho abaturage bishimiye ko ibyo basabye, bakorewe ubuvugizi ikiraro kikaba kimaze gusanwa.

Ati “Muri rusanga abaturage barishimye cyane kuba ikiraro cyongeye gukorwa, bishimiye ko inzira igiye kongera kuba nyabagendwa, ubuvugizi basabye bukaba bwarumviswe ikiraro kikaba cyongeye kuboneka, byari bigeze mu gihe cy’itangira ry’amashuri, abana bari batangiye kwibaza aho bazanyura, none birakemutse abaturage muri rusange barishimye”.

Ikiraro cyari kigeze ku rwego rwo kuba cyateza impanuka
Ikiraro cyari kigeze ku rwego rwo kuba cyateza impanuka

Mu baturage bagaragaje imbamutima zabo, harimo uwitwa Harerimana Didace wagize ati “Ni byiza cyane kuba iki kiraro gikozwe, ariko ni ukwigisha abaturage uko bibungabungwa mbona abana baryaho iminyenga”.

Mugenzi we ati “Tuva mubwiza tujya mu bundi, Rulindo uratunyuze. Tuzakurata iteka ryose mu gihe tugihumeka”.

Ni ikiraro gihuza Umurenge wa Burega n’uwa Buyoga, aho cyifashishwa cyane n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo muri iyo mirenge.

Icyo kiraro kiri gusanwa n’Akarere ka Rulindo, ku bufatanye n’umushinga Bridges to Prosperity ufitanye imikoranire ihoraho n’akarere ka Rulindo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka