Rulindo: Imiryango icyenda yasenyewe n’imvura

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye imiryango icyenda yo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo ku bw’amahirwe ntihagira ubikomerekeramo.

Umuyaga uvanze n’iyo mvura ngo wagurukanye ibisenge by’izo nzu ku buryo amabati yagiye yangirika cyane nyuma yo kugwa mu ntera ndende, ku buryo ngo nta cyizere cy’uko yazongera gukoreshwa.

Ni imvura yibasiye Akagari ka Mahaza, aho inzu imwe muri izo ari yo yamaze kongera gusakarwa nyuma y’uko bigaragaye ko hari amabati make yasigaye ari mazima, mu gihe imiryango itatu yagumye mu nzu nyuma y’uko umuyaga usenye inzu zo hanze (Annexe).

Imiryango itanu yo yacumbikiwe n’abaturanyi nyuma y’uko inzu zabo zangiritse cyane, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude.

Ati “Muri uwo muyaga inzu icyenda zangiritse ibisenge bivaho, amahirwe twagize ibyo bisenge nta muntu byagwiriye ngo bimukomeretse cyangwa ngo hagire upfa.

Muri iyo miryango icyenda harimo umwe twashoboye gusakarira kuko hagurutse amabati make, mu gihe abandi batatu bari mu nzu zabo nyuma y’uko hasenyutse za Annexe, naho imiryango itanu inzu zabo zangiritse cyane bacumbikiwe n’abaturanyi babo”.

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu bamaze gutanga raporo mu nzego zibakuriye, bazimenyesha icyo kibazo aho bakomeje gukusanya amakuru ku byangiritse mu gihe bategereje ubufasha.

Uretse izo nzu zangijwe n’iyo mvura, hangiritse kandi n’imyaka y’abaturage ihinze ku buso bwa hegitari zisaga eshanu.

Uwo muyobizi arakangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo no kuzihoma neza, mu rwego rwo kuzirinda gukomeza kwangizwa n’ibiza muri iki gihe cy’imvura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBIZA bikomeye cyane birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi:Imiriro ikomeye cyane kurusha kera,Ubushyuhe bukabije kurusha kera,Imiyaga ikomeye cyane,Tsunamis,Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera,etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Ubwo Yesu azaba ategeka Isi Nshya dusoma muli henshi muli bible,azakuraho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 24-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka