Rulindo: Ikamyo iguye mu kiraro

Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.

Ni impanuka ibaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Mutarama 2023, aho yari yikoreye amatafari, igeze ku kiraro ngo irusha uburemere kimwe mu biti ihita ugwa.

Birakekwa ko icyateye iyo mpanuka ari uko iyo kamyo yari yikoreye ibintu bifite uburemere burenze ubushobozi bwayo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Ndagijimana Frodouard, Umunyamabanga Nshingwabiokorwa w’umurenge wa Mbogo, uhana imbibi n’uwa Bushoki.

Ati “Maze kunyura aho iyo mpanuka yabereye, ikigaragara iyo modoka yari ipakiye amatafari menshi cyane yujuje, ni mu bwoko bw’ariya makamyo yitwa HOWO. Yageze ku kiraro ikandagiye igiti cyo ku mpande ikirusha uburemere, kiguyemo nayo ihita igwa, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntacyo babaye”.

Uwo muyobozi avuga ko imodoka nini zikoresha imihanda y’ibyaro, zikomeje kwangiza imihanda cyane cyane ibiraro kubera gupakira ibintu birenze ubushobozi, agira icyo asaba abashoferi.

Ati “Bikomeje kugaragara ko amakamyo akomeje gukora impanuka kubera gutwara ibintu biremereye kurenza ubushobozi bwayo, iyi ikijijwe n’uko yari ahatambika iyo haba nk’ahamanuka yari kumara abantu”.

Arongera ati “Ikigaragara ni uko iyo kamyo yari yikoreye ibiremereye cyane, kuko icyo kiraro ntabwo gishaje ibiti ni bizima, ikibazo ni uburemere bw’ibyo ikamyo yari ipakiye, abashoferi barasabwa kugenda kandi bitonze, kuko iyo anyura mu nzira hagati, ntajye kunyura ku giti cyo ko mpande, nta mpanuka byari guteza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka