Rulindo: ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahagurukiwe

Muri gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Akarere ka Rulindo gakomeje ubukangurambaga hirya no hino mu mirenge, hatangwa inyigisho ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu bukangurambaga bwabereye kuri Base bwitabiriwe n'imbaga y'abaturage
Mu bukangurambaga bwabereye kuri Base bwitabiriwe n’imbaga y’abaturage

Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu murenge wa Cyinzuzi n’uwa Base abaturage bibustwa kwirinda ihohoterwa mu miryango, ndetse hanafungurwa ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko kigenewe service z’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko, gufasha uwakorewe ihohoterwa, gutanga ubumenyi mu kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi.

Hafunguwe ku mugaragaro ikigo cy'urubyiruko mu murenge wa Cyunzuzi
Hafunguwe ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko mu murenge wa Cyunzuzi

Muri ubwo bukangurambaga Akarere ka Rulindo kari gufashwamo n’Ikigo cy’iterambere cy’u Bubiligi (ENABEL), Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yavuze ko iyo mitsi 16 hari impinduka iri kuzana mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa ku mubiri no ku mutungo, ubwoko bwose bw’ihohoterwa turabufite mu karere ka Rulindo, ariko iyi minsi 16, turigisha abaturage kandi biragaragara ko hari impinduka bitanga, icyo dusaba abaturage n’uko ihohoterwa ridakwiye guhishirwa, tugashishikariza uwarikorewe n’umunye uwarikorewe kubivuga, kuko igihugu cyadushyiriyeho amategeko ahana ibyo byaha na serivise zihabwa abahohotewe”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu gutanga serivise zigisha kurwanya ihohoterwa, akarere kamaze kugira ibigo bibiri by’urubyiruko, kimwe mu murenge wa Cyinzuzi ikindi mu murenge wa Shorongi.

Robin Thiers wari ahagarariye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, yashimye uburyo u Rwanda rushyize imbere gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Ubwo mu Bubiligi hatangizwaga gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, niho havuye gahunda y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ndashimira Leta y’u Rwanda yatekereje kuri iyi gahunda y’iminsi 16, ishyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira iryo hohoterwa, Leta y’u Bubiligi ikaba itazigera ihwema gufatanya n’u Rwanda mu gukumira icyo kibazo”.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubwo bukangurambaga, babwiye Kigali Today ko hari byinshi bari kungukira mu biganiro binyuranye bakomeje guhabwa muri iyi minsi 16.

Mukabihoyiki Vestine ati “Ihohoterwa rirahari umugabo araza yiriwe anywera imitungo mwashakanye akagutimbagura, gusa n’abagore si shyashya hari abahohotera abagabo, inyigisho duherewe hano hari icyo ziradufasha”.

Undi ati “Abana b’abakobwa baririrwa baterwa inda n’abagabo ntiwareba, ariko duhawe inyigisho tunakinirwa n’ikinamico, baraduhuguye utumviye aha ntacyo azumva”.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umyuryango, Batamuriza Mireille, yavuze ko nyuma y’uko iyo minsi 16 y’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina itangirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyamasheke, hari icyo burimo gufasha abaturage mu kumenya neza uburyo ihohoterwa rikumirwa.

Avuga ku mpamvu bari kwita cyane mu turere tw’ibyaro, Ati “Impamvu twibanda mu byaro, ni ukujyana ubutumwa aho dutekereza ko butahagera ku rugero rushimishije, tunasaba abategura ibi bikorwa gukomeza kujya hirya, aho dusabwa kwegera abaturage tubona ko batabona amakuru umunsi ku wundi kugira ngo tuyabagezeho”.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Ni ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye, Twubake umuryango uzira ihohorerwa”, ahatangwa serivise z’Ubujyanama ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko, Ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuboneza urubyaro, gusuzuma indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi, byose bigakorwa ku buntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka