Rulindo: Huzuye uruganda ruzajya rubyaza ifumbire umwanda wo mu bwiherero
Mu Karere ka Rulindo, umwanda w’ubwiherero watangiye kubyazwa umusaruro, ahamaze kubakwa uruganda rutunganya uwo mwanda (vermifiltration plant), mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire izajya ibafasha mu buhinzi bwabo.
Urwo ruganda rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 200 Frw, ruherereye mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, rwubatswe rufite intego igira iti “Tubyaze umusaruro nyawo umwanda uturuka mu bwiherero”, rwatashywe mu gihe aka karere kari mu bukangurambaga ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira.
Urwo ruganda rutunyanya umwanda wo mu musarani, ruje gukemura ibibazo by’umwanda ukunze kuboneka hirya no hino ku misozi no mu ngo z’abaturage, aho wabaga wateza indwara abahatuye, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.
Uwo muyobozi yavuze kandi ko, ari amahirwe ku baturage yo kuba icyo bafataga nk’umwanda ubabangamira, kigiye kubabera ifumbire izajya ibafasha mu buhinzi bwabo barushaho kungera umusaruro.
Muri uko gutunganya imyanda yo mu musarani ikabyazwa ifumbire, urwo ruganda ruzajya rwifashisha iminyorogoto yabugenewe.
Mu bukangurambaga bw’ukwezi ku isuku n’isukura hanarwanywa igwingira mu bana, hakomeje ibikorwa byo gusura abaturage no kugaburira abana indyo yuzuye, abaturage bakigishwa uburyo indyo yuzuye itegurwa, banakangurirwa kwirinda umwanda kuko ari inkomoko ya zimwe mu ndwara zishobora gutera abana igwingira.
Muri ubwo bukangurambaga kandi, hatashywe ikigo cy’Akarere cy’isuku n’isukura, kibonekamo ibikoresho by’isuku n’isukura na serivisi z’ubujyanama mu bijyanye no kubaka imisarani yujuje ibyangombwa, abaturage basabwe gukoresha ibikorwaremezo by’isuku n’isukura byubatswe, bagira umuco wo gukaraba kenshi.
Muri uko kwezi kwahariwe ubukangurambaga ku isuku n’isukura no kurwanya igwingira, hateganyijwe ibikorwa bitandukanye byo gukangurira abaturage kurushaho kunoza isuku, kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa no gukomeza gushishikariza abaturage kugaburira abana indyo yuzuye hirindwa igwingira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwagombye kuba rwarubatswe ikigali cyangwa bakajya baza kuwukura i Kigali kuko aliho hali ingo nyinshi byatuma uruganda rugaruza vuba kuko uretse transport ibindi ntawe uzabishyuza kandi ifumbire ili mubintu bikenewe mugihugu