Rulindo: Hari abo umunsi w’umugore wasigiye amatungo na matola

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore wizihijwe tariki 08 Werurwe 2021, usize abenshi mu batuye Akarere ka Rulindo bamwenyura, aho mu muhango wo kuwizihiza, imiryango inyuranye yatahanye inka, intama n’ibiryamirwa.

Imiryango itishoboye yahawe inka
Imiryango itishoboye yahawe inka

Abishimiye uwo munsi by’umwihariko ni abo mu murenge wa Tumba, ni abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Imiryango 100 yorojwe intama naho imiryango 10 yorozwa Inka, yose ikaba ari iyo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, habaho kandi n’igikorwa cyo kuremera imwe mu miryango itishoboye.

Hari kandi n’abagabo 110 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bacyuye matelas mu miryango yabo, hagamijwe kurushaho kunoza isuku mu miryango no kurara heza, ndetse abagore bacukura amabuye y’agaciro bahabwa impano zinyuranye.

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today mu muhango wo kwizihiza uwo munsi bagaragaje ibyishimo bijyanye n’uburyo bakiriye uwo munsi aho barrmewe amatungo abafasha kwiteza imbere.

Mukeshimana Seraphine wo mu kagari ka Nyirabirori mu Murenge wa Tumba nyuma yo guhabwa intama akanyamuneza kari kose.

Ati "Nishimiye kuba abagore bagenzi banjye banzirikanye kuri uyu munsi w’abagore bampa itungo rimfasha kwiteza imbere, ni umunsi nigiyemo byinshi kandi niba umugore twarabonye ko ari Mutimawurugo yagombye gukora ibyateza urugo imbere. Natwe badufashije guteza urugo imbere baduha ku ifumbire kandi ntabwo twabonye ifumbire gusa ahubwo twahawe isabune n’amavuta mu buryo bwo kugira isuku kugira ngo twirinde Covid-19, muri make mu rugo rwanjye ni amahoro”.

Matola 110 nizo zatashye mu miryango ku munsi mpuzamahanga w'umugore
Matola 110 nizo zatashye mu miryango ku munsi mpuzamahanga w’umugore

Uwitwa Muhayimana Odette wahawe inka ati “Sinakubwira uburyo uyu munsi wambereye mwiza, ni umunsi w’amateka kuba mbonye inka aho igiye kujya imfasha mu mirire myiza y’urugo rwanjye. Mutimawurugo arakomeye kandi ntazigera asubira inyuma ngo abe yatesha agaciro uwakamusubije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yashimiye abagore uruhare babigizemo kugira ngo baremerane hagati yabo kuri uwo munsi, anashimira abafatanyabikorwa batanze inkunga kugira ngo umugore awishimire.

Yagize ati “Umunsi w’abagore wagenze neza, ariko dushimira abagore uruhare babigizemo, akenshi nibo bishyize hamwe kugira ngo baremerane hagati yabo, ariko tunashimira abafatanyabikorwa nk’urugaga rw’abakozi bakora mu mabuye y’agaciro, nabo batanze matola kugira ngo umuryango uryame ahantu hasukuye”.

Arongera ati “Turashima n’abakoresha nka Rutongo Mines Ltd yahaye impano abagore bahakora, mu rwego rwo kubaha agaciro no kwerekana ko umugore mu bucukuzi nawe afite icyo yamara n’umusanzu yatanga, ibyo twafashe nk’icyitegererezo kugira ngo abagore babone ko no mu bucukuzi harimo amahirwe yo gukirigita ifaranga”.

Abagore borojwe intama 100
Abagore borojwe intama 100

Yavuze ko amatungo arimo inka 10 n’intama 100, zatanzwe mu rwego rwo kugaragaza ko umugore ari ku ruhembe ry’iterambere mu guteza imbere umuryango n’igihugu.

Ashimira n’abagore bari mu rubyiruko rw’abakorerabushake, uruhare rwabo mu kurwanya COVID-19.

Ati “Ndashimira abagore bari mu cyiciro cy’abakorerabushake, uruhare bagize mu kurwanya iki cyorezo cya COVID-19, tubona ko ari umusanzu ukomeye kugira ngo kidakwirakwira, bityo kikazahaza ubukungu bw’igihugu n’ubw’isi muri rusange kitaretse n’ubuzima bw’Abanyarwanda”.

Uwo muyobozi arasaba abagore bo muri Rulindo gukomeza ingamba biyemeje yo kubungabunga umuryango bita ku isuku n’isukura mu nsanganyamatsiko bihaye igira iti “Duharanire Rulindo ikeye, itoshye kandi itekanye”.

Yabasabye guhagarara kuri iyo nsanganyamatsiko banoza isuku aho batuye, barera abana neza kandi bagana ibigo mbonezamikurire, banaharanira ko abana bajya mu ishuri.

Ati “Duharanire ko abana bacu b’abangavu badaterwa inda, ndetse n’abahungu ntibajye mu biyobyabwenge, izo ntego kandi ziyongeraho ko twiyemeje ko buri rugo rwagira Canarumwe, bityo tukabungabunga n’ibidukikije nibwo tuzaharanira Rulindo icyeye kandi itekanye, dukomeze ubufatanye, dukomeze intego”.

Gasanganwa ashyikiriza impano umugore ukora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Gasanganwa ashyikiriza impano umugore ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe? nukuri twishhimiye ubufatanye bwiza bwiterambere hagati y’abanyarwanda muri rusange cyane cyane hano i Tumba mu karere ka Rulindo. Intambwe imwe kuri imwe iterambere ryacu, Murakoze.

UMUNEZERO Pacifique yanditse ku itariki ya: 10-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka