Rulindo: Gitifu na Etat Civile b’Umurenge bafashwe bazira gusezeranya abageni batubahirije amabwiriza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyarugu yerekanye abantu 11, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bugaragara hamwe n’abandi bantu bafashwe bitabiriye ibirori byo kwiyakira nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, bakoze barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n'abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
CIP Alex Ndayisenga yaburiye abayobozi n’abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu bantu 15 bari bitabiriye ibyo birori ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, hafashwe umunani hatabariwemo abayobozi abandi baratoroka.

Abafashwe bose byagaragaye ko nta n’umwe wari wipimishije Covid-19, byiyongeraho ko babiri muri bo batari banikingije inkingo zose nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abivuga, ndetse ubwo babapimaga ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze, byaje kugaragara ko harimo uwanduye Covid-19.

Ari Nzeyimana Jean Vedaste na Mukashema Christine ushinzwe Irangamimerere, bombi bemeye ko bakoze amakosa ndetse ko ibyo bakoze, babitewe n’amarangamutima, bakabisabira imbabazi.

Gitifu Nzeyimana yagize ati "Ndemera ko nakosheje, nkasezeranya abageni ntabanje gusuzuma ko bujuje ibisabwa. Nibwiraga ko Etat civile yabanje kubigenzura ari na yo mpamvu ntiriwe mbitindaho ngahita mbasezeranya. Ndabisabira imbabazi kuko ntujuje inshingano uko bikwiye".

Mukeshimana we yagize ati "Nanjye ndemera amakosa kuko ntabanje kureba neza ko abitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko bujuje ibisabwa, bitewe n’uko amasaha yari yadufashe kandi na Gitifu afite indi nama yagomba kujyamo, ari nabyo byatumye ndeka abitabiriye uwo muhango, bakinjira huti huti, barasezerana. Ndicuza ayo makosa kandi rwose ntibizasubira".

Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Gitifu Nzeyimana yemeye ko yakoze amakosa yo kutagenzura ko abitabiriye ibirori byo gusezerana bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ibirori bikorewe mu ngo bigomba kuba byamenyeshejwe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bizabera mu minsi 7 mbere y’uko biba, kandi bakanipimisha mu masaha 24 mbere y’uko biba. Ikindi ni uko bitagomba kurenza abantu 20.

Kuba ba nyiri ibirori batarigeze babimenyesha urwego rw’Akagari, nabyo bikaba biri mu byatumye Gitifu w’Akagari byabereyemo atabwa muri yombi.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yibukije abayobozi mu nzego z’ibanze ko bafite inshingano zo kugenzura no kureba ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe.

Yagize ati "Uruhare rwa Gitifu na Etat Civile b’uyu Murenge ni uko batagenzuye neza niba abo basezeranya bujuje ibyo amabwiriza avuga, harimo kureba niba abasezerana n’ababatahiye ubukwe barikingije, bipimishije, bujuje n’ibindi byose bisabwa. Ibyo bagombaga kubanza kubigenzura mbere y’uko basezeranya abageni, kandi biri mu nshingano zabo. Ubwo rero abo bayobozi icyo bakurikiranyweho ni uko batujuje ibyo amabwiriza asaba abayobozi ku rwego rwabo kandi biri mu nshingano zabo".

Abageni bari bakoresheje ubukwe ni Niyoniringira Angelique na Dusengumuremyi Vedaste, na bo bahereye ku byabayeho, bagira inama abasore n’inkumi bitegura gusezerana, kujya babanza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Niyoniringira Angelique, umugeni wari wasezeranye
Niyoniringira Angelique, umugeni wari wasezeranye

Ni mu gihe CIP Ndayisenga aburira abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage muri rusange, kutarenga ku mabwiriza, kuko ibihano biteganyirijwe abayarengaho.

Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa, buri wese yumve ko bimureba ashyire mu bikorwa icyo amabwiriza avuga, hirindwa amarangamutima n’icyizere kugira ngo ubwiyongere bw’abandura Covid-19 bubashe guhagarikwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Gitifu w’akagari yarenganye kuko kuba atamenyeshejwe ko ibirori biba nikosa ry’abasezeranye ntabwo Ari kosa rya gitifu w’akagari, ahubwo abasezeranye babazwa impamvu batabimenyesheje gitifu w’akagari.

Daniel yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Gitifu w’Umurenge na Etat Civil hakwiye gusuzumwa niba koko bari bafite impamvu yatumye basezeranya Abageni huti huti bikaba byabateye kwica amabwiriza yo kwirinda Covid 19 bakarenganurwa.

RUKEMANGANIZI Patrick yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Nonese murabona gitifu wakagari atazize ubusa koko

Njyewe yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ariko Gitifu w’akagari yarenganye,kuba bataramumenyesheje ni ikosa bakoze ku giti cyabo,naho atari ibyo na komanda wa Police,DPC nu wabafashe bakagombye kuba bafatwa nabo kuko ubwo nabo bararangaye kuko batabimenye kandi inzego z’ibanze n’iza police bagomba kubigenzura no kubimenyeshwa.

Ismael yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ariko Gitifu w’akagari yarenganye,kuba bataramumenyesheje ni ikosa bakoze ku giti cyabo,naho atari ibyo na komanda wa Police,DPC nu wabafashe bakagombye kuba bafatwa nabo kuko ubwo nabo bararangaye kuko batabimenye kandi inzego z’ibanze n’iza police bagomba kubigenzura no kubimenyeshwa.

Ismael yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka