Rulindo: Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato yasubukuwe

Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kidindije gahunda y’ingo mbonezamikurire yagenewe abana bato mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza yabo, iyo gahunda yongeye gusubukurwa aho ku ikubitiro hafunguwe ingo 40.

Gahunda y'ingo mbonezamikurire yari yarahagaritswe na Covid-19 yasubukuwe
Gahunda y’ingo mbonezamikurire yari yarahagaritswe na Covid-19 yasubukuwe

Ni gahunda igihugu cyashyizeho hagamijwe gushakira umwana ibyangombwa nkenerwa bimufasha gukura neza, birimo indyo yuzuye ndetse n’umutekano usesuye ku mwana, bigafasha kandi n’ababyeyi kwiga uburyo bategura indyo yuzuye n’isuku umwana akwiye gukorerwa.

Isubukurwa ry’iyo gahunda y’ingo mbonezamikurire ku bana bo mu Karere ka Rulindo, rije ku busabe bwa Gahunda y’igihugu ishinzwe imikurire n’iterambere ry’abana, aho ubuyobozi bw’akarere bukomeje gusuzuma imikorere y’izo ngo hirirwa COVID-19.

Aganira na Kigali Today, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yayitangarije ko ku ikubitiro ingo mbonezamikurire 40 zahise zitangira gukora.

Ati “Kugeza ubu tumaze gutangiza izigeze kuri 40, turakomeza gusuzuma n’izisigaye tuzishakire ubushobozi kugira ngo zuzuze ibisabwa mu kwirinda kiriya cyorezo, ariko abana bagire aho barererwa. Iriya gahunda Leta yayishyizeho kugira ngo habeho iby’ingenzi umwana akenera, harimo n’uko abana ndetse n’ababyeyi bahahurira bakiga ku bijyanye n’imirire myiza umwana akenera kugira ngo akure, ndetse n’ababyeyi bigishwe neza iby’isuku y’abana”.

Uwo muyobozi, avuga ko akenshi iyo ababyeyi bagiye gushaka imibereho hari ubwo basiga abana babo ahantu badafite umutekano wizewe, ariko ngo mu gihe umwana ari mu rugo mbonezamikurire nta kibazo azagira kubera ko umutekano we uzaba urinzwe neza, hakabaho n’uburyo bwo kureba imikurire ye hategurwa n’udukino dukangura ubwonko bw’abana.

Akarere ka Rulindo mbere y’icyorezo cya COVID-19, kari kamaze gufungura ingo mbonezamikurire muri buri mudugudu, 107 mu bigo by’amashuri, 36 ku nsengero, 3 ziri ku rwego rw’icyitegererezo aho zose zakiraga abana ibihumbi 16.

Visi Meya Gasanganwa avuga ko izo ngo zose ziri mu nzira yo kuzuza ibyangombwa bifasha abana kwirinda COVID-19.

Ati “Turizera ko tuzakomeza gukaza ingamba tukirinda n’icyorezo ku buryo nta kizabisubiza inyuma. Icyo twifuza ni uko zose zakuzuza ibisabwa, abana dufite bagomba kuzijyamo bagera ku bihumbi 16”.

Uwo muyobozi arifuza ko kuri buri mudugudu haboneka ingo mbonezamikurire eshatu mu rwego rwo kurinda abana gukora ingendo ndende bazigana, aho hagiye no kubakwa izindi ngo ebyiri z’icyitegererezo zisanga eshatu zamaze kubakwa, zikazaba zifite ibyangombwa bihagije bizafasha umwana kwiga no kwidagadura.

Ababyeyi bahabwa inyigisho zitandukanye
Ababyeyi bahabwa inyigisho zitandukanye

Yongeraho ko barimo gukora isuzuma ngo bamenye niba igihe gishize COVID-19 ihagaritse izo ngo, hari ingaruka byaba byaragize ku mikurire y’abana bari baratangiye kuzigana.

Muri gahunda y’ingo mbonezamikurire, hatangirwa serivisi zinyuranye zihabwa abana kuva umwana bakimutwita kugeza yujuje imyaka itandatu, aho izo serivise zirimo gukangura ubwonko bw’umwana, isuku n’isukura, imirire inoze, ubuzima, uburezi n’umutekano w’umwana.

Ni gahunda yashinzwe muri 2013, aho Madamu Jeannette Kagame yatangije iyo gahunda mu izina rya Early Childhood Development and Family (ECDF), igamije gufasha mu iterambere ry’abana mu mitekerereze, imikurire n’ubwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka