Rulindo-Burera: Abakora mu cyayi barinubira guhembwa make na yo akavanwamo imisanzu myinshi

Abagera mu bihumbi bibiri bakora akazi ko gusoroma icyayi muri Koperative ASSOBUTE ikorera mu Karere ka Rulindo, ntibishimiye ubuzima babayeho bwo guhembwa amafaranga make kandi na yo ngo bakayahabwa atuzuye.

Abaganiriye na Kigali Today ubwo bari barangije akazi, aho basoromaga icyayi mu murima wa Mugenda mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, bavuga ko gukora ako kazi ari amaburakindi aho ngo bafatwa nabi.

Abo baturage kandi bavuga ko umusoromyi w’icyayi adahabwa agaciro, aho mu mafaranga 42 agenerwa ku kilo bafata ko adahagije, ngo abagera mu ntoki ari 35 mu gihe andi akatwa mu misanzu inyuranye bakwa.

Bavuga ko imisanzu bakwa irenze ubushobozi bwabo, irimo umusanzu wa Ejo Heza, umusanzu wa Sendika ivuga ko ishinzwe kubakorera ubuvugizi, amafaranga 1,500 ngo bakatwa muri SACCO mu kwezi, amafaranga ya ECD yo kwita ku bana babo, bakababazwa cyane n’ibiro 11 bakatwa bavuga ko ari uburemere bw’umufuka w’akadeyi urimo icyayi.

Ubwo Kigali Today yabasuraga, bagaragaje ko bishimiye kubona aho bavugira ibibazo byabo, bagashyira mu majwi umukozi ubashinzwe bavuga ko yitwa Agoronome Ntawiheba Schadrack kubabuza amahwemo, ngo akaba akomeje kubateza igihombo aho abakata ibiro byinshi (ibiro 11 ku mufuka), mu gihe baba bakoze umunsi wose bataruhuka.

Umwe ati “Turababaye inzara irenda kutwica, tuzindukira ku kazi saa kumi n’imwe tugataha mu ijoro, Agronome Schadrack akaza adusonga akadukata ibiro 11 ku mufuka w’icyayi, yakwiyongeraho ayo badukata ngo ya sendika ishinzwe kutuvuganira, bakadukata 1500 ya buri kwezi ya Ejo Heza n’andi badukata muri SACCO, ugasanga ntacyo dusaguye.

Arongera ati “Njye hari ubwo mpembwa, najya kuri konti ngasangaho amafaranga ibihumbi bitanu (5000), SACCO ikankata 1500, ngatahana 3500, nakwibuka abana ngomba guhahira ngataha nataye umutwe.”

Undi ati “Hari ubwo baduhemba ugasanga usigaranye 3000 kuri konti bitewe n’imisanzu badukata tutazi, turi mu bantu bafite abana bagwingiye kandi dufite akazi kubera ibyo bibazo baduteza. Nibikomeza gutya tuzigumura twange kugaruka”.

Abo baturage ngo bari bijejwe ko bazongezwa imishahara, nyuma y’uko bagaragaje ko amafaranga bahembwa ntacyo akibamarira nyuma y’uko ibiciro bizamutse ku masoko, bategereje amaso ahera mu kirere.

Abo basoromyi b’icyayi bavuga kandi ko abayobozi babo banga umuntu ugaragaza ibibazo bafite, aho babahozaho ijisho, ushatse kugaragaza ikibazo akaba yakwirukanwa, ari na byo bibatera ubwoba bagahitamo guceceka.

Agoronome Ntawiheba Schadrack yashatse kwanga ko abo baturage baganira na Kigali Today ariko uko abirukana bamurusha imbaraga bavuga ko badashobora kwitesha amahirwe babonye yo kugaragaza ibibazo byabo.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa Koperative buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi w’iyo Koperative Rushigajiki Cyprien, avuga ko igiciro fatizo ku kilo ku wasoromye icyayi ari amafaranga 42, aho avuga ko kongererwa umushahara bizaterwa n’izamuka ry’icyayi ku isoko.

Ku kibazo cy’amafaranga bakatwa y’imisanzu, umuyobozi wa Koperative yavuze ko ibyo bituruka ku bushake bw’umukozi, kuko ngo kujya muri izo gahunda zibakata amafaranga ntawe babishyiramo ku gahato.

Ati “Kujya muri sendika ni ubushake bw’umuntu ntawe duhatira kuyijyamo, gahunda ya Ejo Heza byo urayizi ko abaturage bagiye bayifuza, bose bayigiyemo kandi ntabwo ari abasoroma icyayi bonyine natwe abakozi tuzigamirwa na Caisse Sociale, turi no muri Ejo Heza, kugira ngo duteganyirize ejo hazaza. Amafaranga bakatwa kuri SACCO yo ni ajyanye na serivise bahabwa”.

Ku biro 11 babakata ku mufuka w’icyayi, uwo muyobozi yavuze ko bikatwa bitewe n’ibitakara mbere yo gutunganywa kw’icyayi.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko ibyo abaturage bavuga by’inzara atari ukuri, kuko ngo Koperative yabashyiriyeho iguriro bashobora kujya gufatamo ibiryo, akazishyura yahembwe.

Kugeza ubu umuhinzi w’icyayi yishyurwa amafaranga asaga 200 ku kilo, mu gihe usoroma icyayi ahembwa 42 ku kilo, n’ubwo bavuga ko abageraho ari 35.

Iyo koperative ASSOBUTE ikorera mu turere twa Burera mu Murenge wa Nemba, Gicumbi mu Murenge wa Miyove n’imwe mu mirenge y’Akarere ka Rulindo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko uyu muco wo gukora aruko abantu bavugije induru uzacik

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Morning ,
Turabashimiye kudusangiza aya makuru.
Nyuma yo kumenya aya makuru Ubuyobozi bwa Coop ASSOPTHE bwateguye gahunda yo kwegera aba bakozi bayo bose kugirango baganire kuri ibi bibazo bagaragaje kuko hari aho bigaragara ko hari ibyo badasobanukiwe mugihe dufite abakozi kuri Terrain bagakwiye kuba babasobanurira kandi ibyo badasobanukiwe bagatanga amakuru ku babakuriye .Ariko aho bigeze ubu Ubuyobozi bwafashe iya mbere mu kubyiga kandi ibireba izindi nzego hazakorwa ubuvugizi.Twizeyeko ibizavamo bizaba binogeye abakozi cyane cyane abasoromyi .
Cooperative ASSOPTHE izirikana uruhare runini abasoromyi b’icyayi bafite mukongera umusaruro w’icyayi mu bwinshi no mu bwiza.
Murakoze.

ASSOPTHE Team

ASSOPTHE yanditse ku itariki ya: 6-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka