Rulindo: Batashye ibikorwa remezo by’asaga Miliyari 3Frw

Abatuye Akarere ka Rulindo bari mu byishimo bijyanye n’ukwibohora, ahatashywe ibikorwa remezo bifite akaciro kagera muri Miliyari eshatu, bamwe bakurwa mu manegeka bubakirwa amacumbi.

Isoko rya Kijyambere ryuzuye mu Murenge wa Base riri mu bikorwa remezo byafunguwe ku munsi wo kwibohora
Isoko rya Kijyambere ryuzuye mu Murenge wa Base riri mu bikorwa remezo byafunguwe ku munsi wo kwibohora

Itariki ya 03 n’iya 04 Nyakanga 2023, mu mirenge hafi ya yose abayobozi bifatanyije n’abaturage, bafungura ku mugaragaro ibikorwa remezo binyuranye byubatswe mu ngengo y’imari ya 2022/2023.

Mu bikorwa binini byatashywe, harimo isoko rya Kijyambere n’agakiriro byuzuye mu Murenge wa Base bitwara amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari ebyiri n’igice, aho bafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, tariki 04 Nyakanga 2023.

Ku itariki 03 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo n’abamwungirije, bagiye mu Murenge wa Kinihira bataha inzu y’ababyeyi yatwaye Miliyoni 106Frw. Banatashye inzu y’ababyeyi ku kigo Nderabuzima cya Kiyanza, yatwaye miliyoni 105Frw.

Batashye ibikorwa remezo binyuranye
Batashye ibikorwa remezo binyuranye

Mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire, hubatswe ibiraro bine byo mu kirere, birimo icya Gitovu gihuza Umurenge wa Base na Bushoki, icya Muduha mu murenge wa Burega, icya Kabuga mu Murenge wa Ngoma n’icya Nyamugari mu Murenge wa Base, byatwaye 101,300,000Frw ava ku ngengo y’imari y’akarere.

Hatashywe kandi amacumbi umunani asanga andi arenga 100, yubakiwe abatishoboye biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside, uko ari umunani yuzura atwaye asaga Miliyoni 120Frw, hatahwa kandi n’ibagiro ry’ingurube rya Rusine ryatwaye asaga Miliyoni 100Frw.

Mu bindi bikorwa remezo byubatswe harimo ibyumba by’amashuri 12, ubwiherero 18 n’ibikoni umunani, hanubatswe Woerkshop za TVET muri GS Kirwa, GS Yanze, GS Kabingo na Gs Murambi.

Amacumbi yubakiwe abaturage yafunguwe ku mugaragaro
Amacumbi yubakiwe abaturage yafunguwe ku mugaragaro

Hubatswe kandi ibyumba by’amashuri na workshops muri APEKI Tumba TSS, Buyoga TSS, Kinihira TSS na Bushoki TSS.

Ni ibikorwa byashimishije abaturage, aho mu Mirenge byatahwagamo wabonaga buzuye ibyishimo, aho bari buzuye imihanda bacinya akadiho bishimira ibyo bagezeho,.

Munyemana Théoneste ati “Nari ntuye ahantu habi, imvura yaraguye inzu irarengerwa yikubita hasi, abayobozi b’umurenge banshakira aho mba ncumbitse n’umuryango wanjye, none bampaye aho kuba”.

Arongera ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika mbikuye ku mutima, ampaye inzu nziza pe. Hano dufite amazi, ibigega byiza, amashuri n’isoko biri hafi, kaburimbo iratwegereye, ibintu byose ni uburyohe, nanjye sinzamugora ngiye gushaka imibereho inzu niyo nari nkennye”.

Abanyarulindo bujuje ibiraro bine byo mu kirere
Abanyarulindo bujuje ibiraro bine byo mu kirere

Mukamusoni Budesiyana, ati “Naranyagirwaga ndi mu manegeka ahantu habi cyane none ngeze aheza, nabaga mu nzu yasambutse yenda kungwira, none bampaye inzu nziza. Perezida Paul Kagame ndamushimira atugiriye neza cyane, ngiye kuryama nsinzire, barakoze gutekereza ku bakecuru nkatwe bakadukura mu manegeka”.

Meya Mukanyirigira Judith, avuga ko ibikorwa remezo bari bateganyije kubaka, babigezeho ku kigero cya 100%, ashimira abaturage bakomeje gufasha ubuyobozi kugera ku muhigo w’akarere.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Icyo dusaba abaturage ni ukubungabunga ibyo tumaze kugeraho birinda ko bisenyuka. Ikindi turi mu rugendo rwo kwibohora no kwiyubakira Igihugu, abaturage hari ibyo bagomba kwikorera, turabasaba kugira isuku, kubyaza umusaruro amahirwe abegerezwa arimo ibigo by’imari iciriritse, Girinka, VUP n’ibindi”.

Abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri byo mu Karere ka Rulindo barishimira ikoranabuhanga bagezeho
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Rulindo barishimira ikoranabuhanga bagezeho
Huzuye kandi ibagiro ry'ingurube
Huzuye kandi ibagiro ry’ingurube
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka