Abayobozi barindwi bafunzwe bakekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe abaturage b’i Rulindo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane, Leta yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, ijyanye n’ibyangijwe ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu butumwa RIB imaze kunyuza ku rubuga rwayo rwa X, igaragaza ko mu bafunzwe harimo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.

Muri iryo tangazo, RIB irongera kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta, ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye, kandi gihanishwa ibihano biremereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Vraiment abo bagabo bombi bari barigize akavaha kajyahe muri Muhanga, mugurigisa ibyabandi, gutera ubwoba abakozi no kugambana no kunyereza umutungo wa leta bataretse no kwiyuhiza ibyabaturage bitwaje ngo ntawuzi uko baje nuwabazanye.

Urucira mukaso rugatwara nyoko kabisa.
Babakanire urubakwiye bibe isomo

QUI VIVRA VERRA yanditse ku itariki ya: 3-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka