Rulindo: Babiri bagwiriwe n’ikirombe

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.

Umuyobozi w’umusigire w’Umurenge wa Murambi, Karangwa Samuel, avuga ko iki kirombe cyagwiriye aba baturage mu masaha ya saa kumi na 45 (16:45) z’umugoroba.

Abagwiriwe n’ikirombe ni Hakizimana Emmanuel w’imyaka 40 na Habyarimana Jean Paul w’imyaka 48.

Aba baturage bakoreraga Koperative KOTATU icukura amabuye yo kubaka mu mudugudu wa Karwa.

Ati “Turimo gucukura dukoresheje amasuka, amapiki n’imitarimba ariko biragoye ko tubakuramo, kuko amabuye yabatabye mu burebure bwa metero 4 z’ubujyakuzimu”.

Karangwa arasaba ko hakorwa ubutabazi bagahabwa imashini yo kwifashisha, kuko bigaragagara ko harimo amabuye manini abaturage batabasha guterura.

Kuriduka kw’iki kirombe Karangwa avuga ko bishora kuba byatewe n’imvura imaze iminsi igwa, bigatuma ubutaka bworoha bugatenguka.

N’ubwo harimo hakoreshwa imbaraga z’abaturage ngo bavanwemo, Karangwa abona bidashoboka kubera ubwinshi n’ubunini bw’amabuye yabaguye hejuru, agasaba ubundi bufasha kugira ngo bakurwemo, gusa ngo nta kizere cy’uko bavanwamo bakiri bazima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka