Rulindo: Ba Gitifu bane birukanywe ku mirimo bazira kutuzuza inshingano

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo ab’Imirenge n’ab’Utugari batungwa agatoki kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite, birukanywe ku mirimo.

Mu Karere ka Rulindo ba Gitifu bane birukanywe ku mirimo bazira kutuzuza inshingano
Mu Karere ka Rulindo ba Gitifu bane birukanywe ku mirimo bazira kutuzuza inshingano

Abo barimo ab’Imirenge ibiri harimo Ndagijimana Frodouard wayoboraga umurenge wa Mbogo na Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi.

Abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Amakuru ku iyirukanwa ry’aba banyamabanganshingwabikorwa, yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira agira ati: “Birukanywe bazizwa ko batakoraga akazi kabo neza, no kwifashisha ububasha bafite bakabukoresha mu nyungu zabo bwite. Hari n’andi makosa yagiye agaragara, ndetse bamwe muri bo bagiye bayahuriyeho cyane cyane nko gukora akazi kabo nabi, bikaba byatezaga ingaruka ku nyungu rusange mu buryo butakwihanganirwa”.

Inshingano abo bayobozi bakoraga, zahawe abandi bakozi mu buryo bw’agateganyo mu gihe hagitegerejwe abandi bashya nk’uko Mukanyirigira yakomeje abivuga.

Ati: “Byabaye ngombwa ko tuba dushatse abandi bakozi bafite ubumenyi buri ku rwego rw’inshingano abirukanywe bari barahawe, ni bo bagiye kuba bakora mu buryo bw’agateganyo mu gihe tugitegereje abakozi bashya bazabasimbura”.

Yakomeje agira ati, “Turasaba abakozi bose muri rusange kujya bakora akazi kabo uko bikwiye, inshingano zabo bashinzwe bakazikora neza kandi bubahiriza amategeko tugenderaho mu buryo bukwiye. Ku baturage bo, nababwira ko batagomba kugira impungege kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze, akazi karakomeje nk’uko bisanzwe, serivisi zose bakenera barazihabwa nta nkomyi”.

Bivugwa ko mbere y’icyemezo cyo kwirukana aba banyamabanga Nshingwabikorwa, bari bamaze amezi atatu barahawe amabaruwa abahagarika mu buryo bw’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko aba ba Gitifu ba Rulindo, urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi rwabagize abere kuwa 27/09/2024( reba Umuseke.com) ,iyo nkuru yo ko utayishyira ku kinyamakuru ngo akarengane kagaragazwe ,yewe basubizwe mu kazi

sd yanditse ku itariki ya: 29-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka