Rulindo: Amaraso mashya mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (JADF)

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) mu karere ka Rulindo rifatanije n’ubuyobozi bw’aka karere batoye komite nyobozi na komite ngenzuzi bishya zigiye kubahagararira muri uyu mwaka.

Iyi komite nshya igiye gukomereza aho indi icyuye igihe yari yagejeje dore ko n’abitabiriye aya matora bose bavuze ko komite icyuye igihe yakoze byinshi kandi ko bamwe muri bo bazakomeza no kurushaho gufatanya n’ubundi n’iyi komite nshya.

Mu batowe muri komite nyobozi, harimo Hakizimana Jean Baptist watorewe umwanya wa Prezida, Padiri Kazubwenge Florien,watorewe umwanya w’umunyamabanga. Hatowe kandi abajyanama ari bo Pasteur Kaboyi Ndatabaye Aggee,wo mu itorero ry’abapantekote na Karasira Boniface.

Komite nyobozi yatowe tariki 21/03/2013 nayo igizwe n’abantu bane bazajya bagenzura imikorere y’iyi komite nyobozi bakanayigira inama y’ibikwiye gukorwa no kwibandawaho mu iterambere ry’akarere ka Rulindo.

Prezida wa komite nyobozi, Hakizimana Jean Baptiste n’ubundi wabaye umuyobozi mu nzego za Leta yavuze ko we n’abamwungirije muri iyi komite bagiye kuzana impinduka bakomereje aho komite icyuye igihe yari igejeje.

Komite nshya ya JADF mu karere ka Rulindo. Uwo hagati ni we watowe ku mwanya wa Perezida.
Komite nshya ya JADF mu karere ka Rulindo. Uwo hagati ni we watowe ku mwanya wa Perezida.

Yagize ati “Tuzafatanya kongera ibikorwa byateza imbere akarere ka Rulindo turushaho kuzamura imibanire myiza hagati y’abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere. Ibyo byose tukazabigeraho vuba. Mu byo tuzibandaho tuzarushaho kwegereza abafatanyabikorwa b’akarere n’abaturage.”

Prezida wa JADF yarangije asaba ko abagize JADF bose bafasha komite nshya yatowe kugera ku byo biyemeje.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, akaba na Visi Perezida wa JADF n’ubundi wari usanzweho,yashimiye cyane ibyaranze komite nyobozi ya JADF icyuye igihe.

Yanashimiye kandi komite nyobozi nshyashya ayisaba kugira ubufatanye bwiza n’ubuyobozi kandi anayifuriza kuzesa imihigo ihigiye imbere yabo.

Yagize ati “Ndashima cyane Komite nyobozi icyuye igihe yakoze akazi kenshi kandi gashimishije. Twizeye ko na komite itowe nshyashya igiye kuzana inyongera nyinshi ku byagezweho. Ndasaba ko mwagira ubufatanye bwiza n’inzego zose zo mu karere.”

Aba batowe batangaje ko bagiye gufatanyiriza hamwe bakomereza kubyo abo basimbuye basize bakoze mu rwego rwo kurushaho guteza imbere akarere ka Rulindo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka