Rulindo: Abaturage ntibarasobanukirwa n’ibyiza byo guhinga ibigori

Ubwo hasozwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, tariki 20/01/2012, hagaragaye abaturage batarasobanukirwa na gahunda yo guhinga ibigori mu mwanya w’amasaka, ndetse n’ibihano bahabwa uwarenze uwarenze kuri ayo mabwiriza.

Muri uwo muhango wabereye mu murenge wa Bushoki, umuhinzi witwa Hagenimana Isaac yagize ati: “ese ni iminsi ingahe umuntu yemerewe gufungirwa ku kagali? Hari abagabo bahafungiwe iminsi itatu barimo uwitwa Nkiranuye bazira guhinga amasaka”.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yifuje kwibonera imbona nkubone aba bafunzwe ariko ntibaboneka. Turatsinze Bernard, ushinzwe umutekano mu mudugudu, avuga ko batabajyanye kubafunga ahubwo babajyanye kubigisha ibyiza by’ibigori.

Uretse ibibazo byabajijwe, imihango yo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo yaranzwe n’ibikorwa byo kwigisha abaturage gahunda zitandukanye za Leta, gukemurira abaturage ibibazo ndetse n’imyidagaduro.

Abayobozi b'akarere ka Rulindo baganira n'abaturage ku munsi wo gusoza ukwezi kw'imiyoborere myiza.
Abayobozi b’akarere ka Rulindo baganira n’abaturage ku munsi wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Mu gihe umuyobozi w’akarere hamwe n’uhagarariye ingabo mu ntara y’amajyaruguru Brig. Gen. Alexis Kagame bari mu murenge wa Bushoki, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yari mu murenge wa Kinzuzi yose igize aka karere.

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza kwasojwe uyu munsi, abayobozi batandukanye b’akarere basuye imirenge itandukanye, aho bategaga amatwi ibibazo by’abaturage, akenshi usanga bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ndetse na zimwe muri gahunda za Leta zitarumvikana neza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka