Rulindo: Abantu icumi bahitanwe n’imvura
Ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 03/05/2013, mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo , haguye imvura nyinshi ihitana ubuzima bw’abantu icumi naho abandi barakomereka.
Abenshi muri aba bitabye Imana ni abari bagituye ahantu hatameze neza; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo. Aho iyi mvura yibasiye cyane cyane ni mu mirenge ine ari yo ya Burega, Kinzuzi, Cyungo, hamwe na Shyorongi.
Umurenge wa Burega wapfushije abantu bane, Cyinzuzi hapfuye bane, Cyungo hapfuye umuntu umwe na Shyorongi umuntu umwe. Hangiritse kandi amazu agera ku icyenda harimo ayaguye burundu n’andi ubona ko yasanwa.
Kuri ubu ngo ubuyobozi bw’akarere burimo bugerageza kureba icyakorwa kugira ngo abo baturage bimurwe vuba na bwangu, mu rwego rwo gukumira ko hari iyindi mpanuka yakwibasira ubuzima bw’abantu.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, ahamagarira abaturage bose bagituye ahantu h’ibihanamanga, ko bazamuka bagatura ku midugudu hegutse ngo kuko ari ho bazabasha guca ukubiri n’ibiza by’imvura bikunze kwibasira aka karere.
Ngo biri no mu nyungu zabo, kuko uretse no kurinda ubuzima bwabo, ngo ni nabwo ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi bizabageraho bitagoranye.
Ingabire Laurence umuyobozi w’akagari ka Taba mu murenge wa Burega ahibasiwe cyane n’izi nkangu, yavuze ko hari abantu bapfuye mu kagari ayoboye bari baranze kwimuka ngo bature ku midugudu hamwe n’abandi none bakaba bahitanywe n’inkangu.
Uretse n’ubuzima bw’abantu kandi hari n’ibintu byangiritse, hari amazu amatungo, inka zapfuye ebyiri, hakaba hagikomeje kubarurwa n’ibindi bintu bishobora kuba byangijwe n’iyi mvura.
Hangiritse kandi imigezi n’ibishanga byo muri aka karere, birimo igishanga cya Bahimba n’umugezi wa Kajevuba ufata cyane ku ruhande rugana ku karere ka Gicumbi.
Abaturage batuye akarere ka Rulindo bafatanije n’ubuyobozi bakaba bagerageza gufasha bagenzi babo bahuye n’ibi bizazane, babagezaho ubufasha bw’ibanze, burimo no kuba babacumbikiye mu gihe akarere kagishakisha uburyo kabafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abahasize ubuzima Imana ibakire mu bayo;ariko natwe byakadusigiye inyigisho.
Aba bavandimwe bapfuye, Imana ibakire mubayo!kandi ihe n abasigaye kwihangana!
Pole sana!