Rulindo: Abamotari barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagatwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buratangaza ko bugiye gukarishya ingamba no guhana bwihanukiriye abatwara moto barenga ku mabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Abatwara izi moto baba bafite umuvuduko, bacunganwa n'uwabahagarika kandi nta kasike umugenzi aba yambaye
Abatwara izi moto baba bafite umuvuduko, bacunganwa n’uwabahagarika kandi nta kasike umugenzi aba yambaye

Muri aka karere hagaragara moto zibisikana zitwaye abagenzi mu mihanda y’ibitaka ihuza imirenge igize Akarere ka Rulindo, harimo n’uturuka ahitwa Mbogo-Kinzuzi-Masoro; aho udashobora kumara iminota nibura itanu muri uyu muhanda hatanyuze moto itwaye umugenzi.

Ntibyashobokeye umunyamakuru wa Kigali Today kuganira n’aba bamotari bawugendamo batwaye abagenzi kuri moto, kuko iyo hagize uwo uhagarika yongera umuvuduko, agakwepa.

Umwe mu bagenzi wari umaze kururuka moto muri santere ya Mugambazi iri mu Murenge wa Murambi, yabwiye Kigali Today ko barenga ku mabwiriza abuza kugenda kuri moto, kuko baba bafite gahunda zihutirwa bagiyemo.

Yagize ati “Byatewe na gahunda nari mfite zahuriranye, bituma mbura uko nkora urugendo n’amaguru. Narenze ku mabwiriza abuza kugenda kuri moto kubera kubura uko ngira, mbese bwari nk’ubwiyahuzi. Mvuye ahitwa Rutongo kandi hari urugendo rurerure rutari munsi y’ibirometero bitanu.

Impamvu dutega izi moto tutikandagira ni uko hano mu giturage iwacu nta Coronavirus irahagaragara, tuba twizeye neza ko nta mumotari watwanduza kuko na bo baba batakoreye kure ngo bagere za Kigali. Ni yo mpamvu iyo tubonye hari abazitwaye natwe twiyiba tukazitega, kugira ngo tugere iyo tujya byihuse”.

Edouard Ndimwabagabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, hamwe mu hagaragara iki kibazo, avuga ko baganiriza abamotari umunsi ku wundi, babasaba kwitwararika no kubahiriza amabwiriza. Kuba hari abakibirengaho ngo bifatwa nk’agasuzuguro.

Yagize ati “Ibi tubifata nko gusuzugura kuko tumaze iminsi tuganiriza abamotari mu matsinda yabo dufatanyije n’urubyiruko rwa Youth volunteers. Aya makosa bakora bigiza nkana tugiye kurushaho kugenzura abayakora cyane cyane tunashyire ingufu mu minsi amasoko aremeraho, kuko akenshi bagaragara batwaye abagenzi mu gihe hari aharemye isoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, avuga ko abakomeza gufatwa barenze ku mabwiriza bahanwa, dore ko miliyoni zirenga 12 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zimaze gucibwa abantu 1000 muri aka karere; muri aba hakaba harimo n’abamotari.

Mu mihanda ihuza imiringe muri Rulindo abatwara moto bazitwaraho n'abagenzi ntacyo bikanga
Mu mihanda ihuza imiringe muri Rulindo abatwara moto bazitwaraho n’abagenzi ntacyo bikanga

Yagize ati “Haba habaye uburangare bw’abayobozi babegereye, nanjye uyu munsi mu masaha y’igitondo hari abo nafashe, no mu minsi ishize ahitwa Murambi na Bubangu nahafatiye abandi barindwi.

Icyo dukora iyo tubafashe tubashyikiriza Polisi na Ngali bagacibwa amande kuko amategeko abiteganya. Twibutsa abaturage ko Polisi itakorera mu mihanda yose uko yakabaye kuko haba hari inshingano nyinshi bafite.

Ari abo batega moto n’abazitwara bakwiye kutworohereza, bakazirikana ko Leta itabujije abantu ibyo bakoraga kubera indi mpamvu itari ukugira ngo abantu birinde muri ibi bihe dukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19”.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 18 Gicurasi 2020, rigaragaza ko gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bitemewe; icyakora rikibutsa ko bishobora kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi.

Rikanavuga ko kwemererwa gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizongera gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 1 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka