Rulindo: Abakuwe mu manegeka bubakirwa imidugudu bishimira uko babayeho

Abatuye mu midugudu ya Remera na Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi, abo mu mudugudu wa Gatwa mu Murenge wa Shyorongi n’abo mu mudugudu wa Gisiza mu Murenge wa Base, bishimiye kwakira mu midugudu yabo Mukanyirigira Judith, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, bashimira Leta yabubakiye bakaba babayeho neza.

Abaturage bishimiye kuba basuwe n'Umuyobozi w'akarere, bamugaragariza ko babayeho neza
Abaturage bishimiye kuba basuwe n’Umuyobozi w’akarere, bamugaragariza ko babayeho neza

Ni muri gahunda y’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo yo kwegera abaturage, mu rwego rwo kumenya uko babayeho, abafite ibibazo bigashakirwa umuti.

Ni abaturage bamuhundagajeho amashyi n’impundu, bashimira Ubuyobozi bw’igihugu bwabakuye mu manegeka bukabaha icyerekezo cy’imibereho myiza, aho batuye heza kadi hafi y’ibikorwa remezo binyuranye.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Ntako bisa kuba Meya n’inshingano nyinshi aba afite, afata akanya ko kuza kutuganiriza, yumva ko hari ikibazo dufite kugira ngo agikemure.

Mugenzi we ati “Ibi ni byiza, abayobozi iyo begereye abaturage bagira akanyamuneza bakibonamo igihugu nk’umubyeyi. Ibi ni ubuyobozi bwiza bureberera abaturage, bwitangira abaturage, twari twaranze kuva kuri Gakondo ariko ubu turishimye, byari kuzashyira ubuzima bwacu mu kaga”.

Undi nawe yashimiye ubuyobozi kuba budahwema kubitaho, ati “Turashimira Leta yatuvanye mu manegeka aho twari dutuye nabi dusenyerwa n’imvura, bakatwubakira bakatuzanira n’ibikorwa remezo, ubu dufite icyerekezo cy’imibereho myiza”.

Meya Mukanyirigira Judith umaze igihe gito atorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, aherekejwe na bamwe mu bakozi b’ako karere, bakomeje gahunda yo gusura abaturage mu ngo, cyane cyane abatujwe mu midugudu itandukanye baganira n’abayitujwemo, mu rwego rwo kumenya ibibazo bafite no kubishakira ibisubizo birambye.

Rulindo ni kamwe mu turere twagiye turangwamo ibiza by’imvura byagiye bisenyera abaturage, biba ngombwa ko Leta ishyira imbaraga mu kubakira abaturage imidugudu babimura mu manegeka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka