Rulindo: Abagore bo muri FPR-Inkotanyi bujurije abatishoboye inzu 18

Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, bujurije abatishoboye inzu 18, zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100.

Urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishoboye
Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishoboye

Ni umushinga wateguwe ku bufatanye n’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR muri ako karere, ku gitekerezo cyaturutse mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda yo gutuza neza abatishoboye, hagamijwe kubafasha mu mibereho myiza.

Perezida w’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, Mukasibomana Marie Rose, yabwiye Kigali Today, ko intego bari bihaye muri uyu mwaka wa 2022 bayirengeje, aho bari bahize kubakira utishoboye umwe muri buri murenge, bubaka inzu 18 mu gihe bari bahigiye kubaka 17.

Yagize ati “Ni inzu 18 zubatswe mu mirenge 17, tugira gahunda ya buri mwaka ko twubaka inzu imwe muri buri murenge, inzu 11 twazitashye tariki 24 Nyakanga 2022, nyuma y’uko icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu zirindwi twari twazitashye muri Mata 2022. Twari twihaye intego yo kubakira umwe mu batishoboye muri buri murenge, ariko intego twayigezeho turanayirenza kuko mu Murenge wa Kinihira twubatse inzu ebyiri”.

Imwe mu nzu zatashywe
Imwe mu nzu zatashywe

Ati “Igitekerezo cyavuye mu rugaga rw’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, hatekerezwa ko abantu batishoboye bakubakwirwa inzu, ariko hari habanje igitekerezo cyo kubaka inzu imwe muri buri karere. Twabonye tubigezeho twiha intego yo kureba ko twakubaka inzu imwe muri buri murenge, nibwo twatangiye kuzubaka none turazitashye”.

Uwo muyobozi avuga ko muri ibyo bikorwa bimaze imyaka ibiri, ubushobozi bubikora buva muri bo nk’abanyamuryango, uwo bahaye inzu bakanamuremera ibyo kurya n’ibindi bikoresho byo mu rugo.

Mu kumenya agaciro k’inzu zubatswe n’ibikoresho biziherekeza, Mukasibomana yatanze urugero ku byahawe umuturage umwe witwa Muhire Jean Bosco, wo mu Murenge wa Tumba, aho igiteranyo cya byose ari amafaranga asaga miliyoni eshanu ku muryango umwe.

Uwo bubakiye bamutura n'ibiseke
Uwo bubakiye bamutura n’ibiseke

Yagize ati “Agaciro gashobora gutandukana kubera ko buri murenge hari igihe ushyiramo agashya kawo, ariko mu byo duteganya inzu iba yujuje kugira ngo ihabwe umunyamuryango, twasanze yonyine akenshi iba ihagaze miliyoni imwe n’ibihumbi 700”.

Arongera ati “Ngendeye kuri uriya muturage twahaye inzu mu Murenge wa Tumba, inzu ihagaze miliyini enye n’ibihumbi 700, twabaze ibindi birimo ibiribwa n’ibikoresho binyuranye birimo iby’isuku, amasafuriya n’ibiryamirwa, dusanga bihagaze amafaranga ibihumbi 250 tumuha n’umurasire w’ibihumbi 50, iyo ubaze usanga buri muryango tuwuha ibifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu”.

Nsanzumuhire Jean Bosco wubakiwe inzu, ati “Ndashimira urugaga rw’abagore bo muri FPR-Inkotanyi banyubakiye. Nshimira aba bavandimwe b’abaturanyi bamfashije kubona ikibanza tukanagisiza, rwose Nyakubahwa Meya ndagutuma unshimirire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, igihe cyose akomere akomeze kutuyobora neza natwe abaturage igihe cyose tumuri hafi”.

Uwo bahaye inzu bamuremera n'ibiribwa n'ibindi bikoresho
Uwo bahaye inzu bamuremera n’ibiribwa n’ibindi bikoresho

Mukasibonama yavuze ko umuturage utishoboye bubakira, atoranywa n’abanyamuryango bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge, bagendeye ku kuba umuturage atishoboye, adafite aho kuba cyangwa yarahuye n’ibiza.

Avuga ko icyo gikorwa ngarukamwaka cyo kubakira abatagira aho baba, ikindi cyiciro gitangirizwa mu Murenge wa Rukozo ku itariki 06 Kanama 2022, aho bagiye kubaka izindi nzu 17, imwe muri buri murenge.

Muri icyo gikorwa urugaga rw’abagore ku bufatanye n’urugaga rw’urubyiruko, bakora imirimo y’amaboko, aho bategura umuganda wo kubumba amatafari n’indi mirimo bashoboye, mu gihe bakenewe amabati yo gusakara inzu, amarangi n’ibindi batabasha kwikorera bakishakamo ubushobozi bwo kubigura.

Mukasibomana Marie Rose (uhagaze)
Mukasibomana Marie Rose (uhagaze)

Mukasibomana yibukije abahawe inzu ko bagomba kuzifata neza, ati “Icyo tubasaba nk’uko gahunda y’umuryango mu budasa, ni ukugusiga winogereza, muzafate neza izi nzu mumenye ko ari izanyu. Ikindi turabasaba kuba abanyamuryango bahamye bitabira gahunda za Leta, bakaba abafatanyabikorwa beza dukomeze dufatanye no gufasha abandi, kugira ngo nabo babone aho kuba heza, kugira ngo dukomeze tugire umuryango ushoboye kandi utekanye”.

Gutaha ibyo bagezeho babifata nk'ubukwe
Gutaha ibyo bagezeho babifata nk’ubukwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka