Rulindo: Abagore barasabwa gutegura neza gahunda ya ndi Umunyarwanda
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yasabye abagore ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iteganywa mu mirenge, bakwiye kuyitegurana akarusho. Yabibasabye mu nama yahuje abagore bahagariye abandi n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rulindo kuwa kane tari 14/5/2014.
Kangwagye avuga ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa umusaruro wavuye mu biganiro bijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” byatanzwe mbere, hagakosorwa aho byaba bitaragenze neza mu rwego rwo kubasha kuyigisha neza mu baturage.

Kangwagye yasabye aba bagore ko buri wese iyi gahunda yayigira iye, ko ari bwo izabasha kugera ku ntego yayo.
Aba bagore kandi basabwe gukora batizigama, gahunda z’ibiganiro ziteganyijwe mu mirenge mu minsi iri imbere zigateguranwa akarusho kugira ngo,ibi biganiro bizarusheho gutanga umusaruro wifuzwa.
Kangwagye kandi mu ijambo rye yabwiye abagore ko icyo bashyizeho umutima byanze bikunze bakigeraho,ngo akaba adashidikanya ko gahunda ya ndi umunyarwanda abagore bazarushaho kuyigisha neza ,kandi igatanga umusaruro.
Yagize ati “Icyo nzi ni uko icyo abadamu mushatse mukagishyiraho umutima byanze bikunze haba hari hari ikizere ko mukigeraho.Nta gushidikanya ko iyi gahunda nimuyigira iyanyu ,izarushaho gutanga umusaruro mwiza nk’uko byifuzwa na buri wese.”
Musabyemariya Judith ukuriye inama nkuru y’igihugu y’abagore mu karere ka Rulindo,avuga ko ibyo bakuye muri iyi nama ari ingirakamaro, ngo kuko bigiyemo uburyo bwo kunoza imikorere bakorana n’izindi nzego ,ndetse n’ubuyobozi bw’imirenge.
Judith avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda buri mugore muri aka karere yayigize iye, ngo ubutumwa bujyanye nayo bakaba bagomba kuzabugeza kuri buri wese, bahereye kubo babana mu miryango yabo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|