Rulindo: Abacuruza utubari ntibavuga rumwe n’ababishyuza imisoro yo mu gihe batakoraga

Bamwe mu bafite utubare duciriritse mu Karere ka Rulindo, bahangayikishijwe n’igihombo bakomeje guterwa n’icyo bise akarengane barimo gukorerwa, aho bishyuzwa imisoro y’imyaka ibiri bamaze muri Covid-19 kandi utubare twari dufunze.

Ni ibyo batangarije Kigali Today, aho bavuze ko bangiwe gufungura utubari, ngo keretse babanje kwishyura imisoro y’imyaka ibiri bamaze badakora, ibyo bikabatera igihombo dore ko abenshi bakodesha n’inzu bakoreramo.

Baremeza ko iyo misoro basabwa n’abashinzwe ishami ry’imisoro mu mirenge, batazi impamvu zayo kuko hasora uwakoze, bakibaza uko bazabaho mu gihe basabwa kwishyura imisoro ku mafaranga batungutse.

Abenshi mu bagaragaje icyo kibazo, ni abo mu Murenge wa Shyorongi, bavuze ko kuva Leta yakomorera utubare, bashyizwe mu gihirahiro, aho birirwa bacuragira ku murenge basabwa gufungurirwa ariko kugeza ubu bakaba bakiri mu bibazo.

Mutesi Françoise ati “Nari mfite akabare mbere ya Covid-19, mfite TIN number yanditseho ‛akabare’, mu gihe bavugaga ko utubare dufunguye, negera umugore ushinzwe imisoro mu murenge wa Shyorongi mumenyesha ko ndi umucuruzi ko nakwemererwa gufungura. Aho kunyumva ambwira nabi, ati ntabwo wafungura akabare n’ubwo wagira ute, ugomba kubanza gutanga umusoro, ambwira ko ngo nintishyura imisoro y’imyaka ibiri tumaze muri Covid-19 abana banjye bazayishyura”.

Uwo mugore avuga ko gusabwa imisoro y’igihe atakoze bikomeje kumuhangayikisha, dore ko ngo ubwo basabwaga gufunga kubera Covid-19, yari yamaze kwishyura imisoro yose nta deni arimo.

Ati “Nari nishyuye muri 2020, nishyura ipatante n’amezi abiri, mu kwa tatatu Covid-19 iba iraje bati mufunge, none aho batwemereye gufungura nimunyumvire, ngo ni dusorere igihe tutakoze.

Ibi bikomeje kunteza igihombo, abana ntibakibona icyo barya, ubu ndi kujya guca inshuro nari nifitiye akabare kantunze, njye ndasaba ko bankuriraho iyo misoro”.

Abacuruza za butike barakora ariko ab'utubari benshi bari mu bibazo
Abacuruza za butike barakora ariko ab’utubari benshi bari mu bibazo

Manishimwe Felix, ati “Nacuruzaga akabare Covid-19 iba ije baratubwira ngo dufunge. Twarafunze, nyuma y’imyaka ibiri aho Leta yongeye kutwemerera gufungura, dutungurwa no kwishyuzwa imisoro y’imyaka ibiri twamaze dufunze, turasaba kurenganurwa”.

Abo bacuruzi bavuga ko ikibazo cyabo n’ubwo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi batarenganuwe, dore ko icyo kibazo ngo bakigejeje no ku badepite ubwo basuraga Akarere ka Rulindo, abo badepite basanga kwakwa imisoro abacuruzaga utubare ari akarengane.

Ngo abo badepite babagiriye inama yo gusubira ku murenge bakagaragaza ikibazo cyabo, ariko abashinzwe imisoro ku rwego rw’imirenge bakomeza kubabera ibamba, aho kugeza na n’ubu ngo ushinzwe umusoro ku Murenge wa Shyorongi atifuza kugira icyo aganira nabo, batabanje gutanga imisoro y’imyaka ibiri bamaze bafunze.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, agira umurongo atanga kuri icyo kibazo.

Ati “Murabizi ko utubare twari dufunze, mu gufungura kwatwo hagenderwa ku mabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, agaragaza ko ushaka gufungura akabari abisaba urwego rw’umurenge bagasurwa bagasuzuma ko bujuje ibisabwa. Abujuje ibisabwa bahabwa uruhushya n’urwego rw’imirenge bagakomeza imirimo yabo, mu gihe abafite ibyo batujuje tubasaba kubyuzuza hanyuma bagasurwa, baba bamaze kubyuzuza bagafungura”.

Akomoza ku musoro bakwa wo mu gihe cya Covid-19, yavuze ko hagenderwa ku murongo washyizweho n’Inama Njyanama y’akarere.

Ati “Ku bijyanye n’imisoro mu gihe cya Covid-19, hari umurongo washyizweho n’akarere ku bantu batakoraga muri icyo gihe, abo basabwe kwiyandikisha, aho urutonde rwabo rwahawe akarere, kugira ngo rusuzumwe n’inama Njyanama y’akarere bifatirwe umurongo”.

Abacuruzi bahora ku buyobozi kubaza ikibazo cyabo
Abacuruzi bahora ku buyobozi kubaza ikibazo cyabo

Arongera ati “Ariko ubundi itegeko rivuga ko, abantu bakabaye bishyura, ariko akarere kashyizeho uwo murongo kugira ngo Njyanama izabisuzume. Ni ukurindira icyemezo kizafatwa na Njyanama y’akarere, ariko abujuje ibisabwa turabasura bakemererwa gufungura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka