Rukumberi: Habonetse imibiri irenga 600 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibiri irenga 600 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Muri Rukumberi mu minsi itandukanye ishize guhera mu kwezi gushize hamaze kuboneka imibiri irenga 600 mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe hafi y'ikiyaga cya Mugesera
Muri Rukumberi mu minsi itandukanye ishize guhera mu kwezi gushize hamaze kuboneka imibiri irenga 600 mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe hafi y’ikiyaga cya Mugesera

Gushakisha iyo mibiri byatangiye mu kwezi gushize kwa Kanama nyuma y’uko abana bari baragiye amatungo mu isambu iri ku kiyaga cya Mugesera bamenyesheje umubyeyi wabo ko babonye imibiri y’abantu, uwo mubyeyi na we abimenyesha ubuyobozi.

Ku ikubitiro tariki ya 27 Kanama 2020 ubwo batangiraga gushakisha imibiri habonetse imibiri itanu, tariki 02 Nzeri 2020 haboneka 42, nyuma y’iminsi ibiri haboneka 120, hagiye hakomeza kuboneka indi kugeza kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 aho babonye imibiri 180 yose hamwe mu gihe kitageze ku kwezi ikaba irenga 600.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Jean Pierre Musafiri, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane n’amakuru nk’aya kuko atuma ibikomere byabo bidakira.

Yagize ati “Birababaza kubabarira umuntu wakoze Jenoside, akanahabwa ibihano ariko ntatange amakuru, bituma ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ribangamirwa.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bavuga ko kumenya ababo muri iyo mibiri iboneka bitoroshye bitewe n’uko ababishe babanzaga kubambura imyenda, nk’uko Musafiri akomeza abivuga.

Agira ati “Muri ibi bihe urabona hashize imyaka 26, imibiri yarangiritse kuko bamaze imyaka bahahinga, guhita umuntu amenya uwe biragoranye cyane, n’imibiri y’abakuru n’abana birivanze mbese ntabwo byoroshye.”

Mu murenge wa Rukumberi hari mu hantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi haguye abantu benshi cyane aho no mu rwibutso rwa Jenoside rwaho haruhukiye abasaga ibihumbi mirongo ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri biragoye kubabarira abantu ntivavuge aho bashyize imibiri gusa reka mbwire abarokotse genocide yakorewe abatutsi ni mukomere kdi mwihangane twibuke twiyubaka

hategekimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Nubwo abakoze amahano binangiye kugira icyo batangaza njye mbonahagiye hitabwa no Ku buhamya bwa abarokotse kuko nku muntu iyo atanga ubuhamya wumva ko bari who banyuze bica abantu gusa ntamenye abicwe kuberi ibihe yabaga arimo ari ushobora gusanga bari nkuwavuye aho yiruka abasigaye bakabica Wenda ntabimenye kuko atasubiye inyuma ariko abahanga bagiye bakurikira ubuhamya vwumwe kuwundi aho yanyuze nubwo bigoranye njye numva haricyo byatanga

Fina yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Niki cyemeza ko ari abatutsi? Iyo nzira yari muri plan yogufata igihugu.

Sogokuru yanditse ku itariki ya: 15-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka