Rukukumbo - Bwambere mu mateka babonye amazi meza

Abaturage mu kagari ka Gisa umudugudu wa Rukukumbo baratangaza ko aribwo babonye amazi meza kuva babaho.

Bamwe bahise bakubita ku munwa baranywa kubera kuyishimira
Bamwe bahise bakubita ku munwa baranywa kubera kuyishimira

Ni amazi yabonetse atanzwe n’akarere ka Rubavu katanze miliyoni 18 zo kubaka umugezi w’amazi abaturiye Sebeya batandukana kuvoma ibiroha.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert avuga ko ikibazo cy’amazi meza aricyo yagejejweho asura abaturage b’akagari ka Gisa mu murenge wa Rugerero.

"Ubu dushoboye kugera kuri 85% kubashobora kubona amazi meza batarenze metero 500. Ibi biratanga ikizere ko 2024 izagera buri muturage yegereye amazi meza. Naho ataragera Naho vuba azahagera kuko hari kubakwa uruganda ruzatanga metero cube ibihumbi 23 kandi bizakemura ikibazo cy’amazi meza."

Habyarimana avuga ko ikibazo gisigaye ari abaturage baturiye ibirunga mu mirenge ya Bugeshi na Midende batarabona amazi meza kuva isi yaremwa ahubwo bagakoresha amazi y imvura.

Nubwo abaturage bahawe amazi basabwa kwita ku isuku no kuyarinda abayangiza.

Ababyeyi bahise bavoma aya mbere yo gukoresha
Ababyeyi bahise bavoma aya mbere yo gukoresha

Bamwe mubaturage bishimira amazi bagenewe bavuga ko Perezida Kagame ariwe bayakesha.

"Mfite imyaka 70 nayimaze ninywera amazi ya Sebeya. Itubera isoko y’indwara ziterwa n’umwanda. Abato babayeho neza kubera imiyoborere myiza twazaniwe na Perezida Kagame."

Aba baturage bavuga ko aya mazi y’umugezi wa Sebeya ariyo bakoreshaga mu kunywa, kumesa, gutekesha no gukaraba bigatuma batagira ubuzima bwiza.

Nubwo bahawe umugezi abaturage bashyiriweho umugezi bavomaho injerekani bakayishyura amafaranga 20 naho abashaka kuyatunga mu ngo bizezwa ko bazafashwa gutunga amazi mu ngo mu bihe bya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka