Ruhango: Yagabiwe inka kubera igikorwa cy’ubutwari yakoze

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari, umugore witwa Mukandayambaje Cécile wo mu murenge wa Ruhango yagabiwe inka kubera igikorwa cy’ubutwari ubwo yemeraga kwakira no kurera umwana wari watawe na nyina.

Mukandayambaje Cécile wahawe iyi nka n’akarere yavuze ko yemeye kurera umwana w’umuhungu witwa Iradukunda Emmanuel kuko hari habuze umurera nyuma yo gutabwa na nyina. Icyo gihe Iradukunda yari afite amezi asaga atanu.

Ubwo yatanganga iyi nka, umukuru w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François-Xavier, yatangaje ko ubutwari bushobora kugaragarira mu bikorwa bisanzwe kandi ko buri Munyarwanda ashobora kuba intwari igihe cyose yaramuka abiharaniye.

Umuyobozi wa Ruhango yagize ati “kuba intwari ntabwo ari igitangaza, birashoboka.Urugero twaruhawe na ziriya ntwari twibuka”. Umuyobozi w’akarere yongeyeho ko kuba intwari bitoroshye kuko bisaba gukora ibyo abandi batinye.

Mukandayambaje Cécile yavuze ko atibonamo intwari kandi kiriya gikorwa atagikoze agamije kuba intwari ariko avuga ko yashimishijwe no kuba karere kamugabiye inka kuko nta mata yari afite ubu akaba ayabonye.

Umuhango wo kwizihiza umunsi w’intwari wabereye muri buri tugari ariko ku rwego rw’akarere ka Ruhango wabereye mu mudugudu wa Kibingo akagari ka Munini ko mu murenge wa Ruhango.

Uyu muhango wari witabiriye n’abaturage b’aka kagari, abayobozi b’akarere n’abahagarariye ingabo na polisi mu karere ka Ruhango.

Jacques Furaha

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira neza ntako bisa dore yabikoze adateganya ibihembo none biramuziye ubwo se si inyungu zo kugira neza.

Uyu mugore abere n’abandi urugero rwiza

okkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkkk

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka