Ruhango: Uwakoze Jenoside afite imyaka 17 arifuza gufashwa gutanga ubuhamya

Umuturage wo mu Karere ka Ruhango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaza gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano, arasaba ko yafashwa kugera muri za gereze n’ahandi hahurira abantu benshi, agatanga ubuhamya ku bagifunze, bakabohoka bakavugisha ukuri bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Ndekezi avuga ko yifuje igihe kirekire gutanga ubuhamya ku rwego mpuzamahanga bw'ibyo we na bagenzi be bakoze muri Jenoside
Ndekezi avuga ko yifuje igihe kirekire gutanga ubuhamya ku rwego mpuzamahanga bw’ibyo we na bagenzi be bakoze muri Jenoside

Uyu muturage witwa Ndekezi Boniface, avuga ko yakoze Jenoside afite imyaka 17 y’amavuko kandi ko abishe Abatutsi aho yabaherekezaga hose ahibuka, ku buryo afashijwe kugera muri gereza gutanga ubuhamya, yizera ko byatanga umusaruro ku gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndekezi wo mu mudugudu wa Gatoki, Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, avuga ko mu mudugudu wabo hari abantu benshi barimo n’urubyiruko bakoranye Jenoside, akaba yarafunzwe akirega akemera icyaha akagabanyirizwa ibihano agataha.

Ndekezi avuga ko ubwo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yabashishikarizaga kwirega no kwemera icyaha ngo bagabanyirizwe ibihano, byagoranye ngo abishe Abatutsi bave ku izima bemere kuvugisha ukuri, kubera bagenzi babo bababwiraga ko ari amayeri y’Inkotanyi yo kugira ngo nibabyemera bazabice.

Agira ati “Ubundi Njyewe numvaga nshaka kubivuga byose ndetse nkageza ku rwego mpuzamahanga, ariko bakatubwira ko nitubivuga ari amayeri y’inkotanyi ngo zibone uko zitwica, nkababwira nti ase ko natwe twishe abantu tuvugishije ukuri yenda natwe tugapfa twaba duhombye iki?”

Ndekezi avuga ko kwanga kuvugisha ukuri, kwirega no kwemera icyaha, byakomeje guhembera amacakubiri mu miryango y’abishe n’abiciwe, biturutse ku bafungiye Jenoside bakomeje kujya babwira imiryango yabo yabasuye, ko bafungishijwe n’Abatutsi ari bo baturanyi babo.

Agira ati “Hari hari urwikekwe, umwana wawe yagusura akugemuriye muri gereza, ukamubwira ko wafungishijwe na runaka w’Umututsi, hari n’abandi bari hanze babeshyaga inzego ko abakoze Jenoside ari abafunze gusa”.

Ndekezi avuga ko nyuma yo kuganirizwa ku byiza byo kwirega kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ari we wafashe iya mbere mu kwemera icyaha arirega ndetse kuko mu byashingirwagaho ngo ubwirege bwemerwe, batangaga amakuru y’abo bafatanyije icyaha byose yarabikoze, ndetse n’abo babikoranye batangira kwirega.

Agira ati “Twatangiye kwirega badukwena ngo nimugende shahu babice, ariko turakomeza ari nako tuganirizwa, ku buryo twageze kuri 70. Byatumye n’abandi batari bafunze tubavuga noneho bituma n’abarokotse Jenoside batugirira icyizere, bituma tumaze gutaha batwakira tubana neza cyane”.

Yongeraho ko aho bicaga abantu mu bitero byinshi yabaga ari kumwe n’abo bafatanyije kwica, bakanarenga umudugudu wabo bakajya mu kandi kagari.

Agira ati “Umuntu yivaga inyuma akavugisha ukuri kugira ngo ababarirwe, nk’ubu uwitwa Nkaka yarambabariye, yampaye umurima mpingamo kandi nari mu gitero cyishe se umubyara witwaga Venant, na murumuna wa Nkaka witwaga Mukama. Yampaye umurima nkajya mpinga nkanasamo ibishyitsi nkabigabana n’umubyeyi wabo”.

Imwe mu myanzuro yafashwe harimo no kuba Abanyaruhango bahura ku buryo bwihariye bakaganira ku bibazo bikibangamiye ubumwe n'ubwiyunge
Imwe mu myanzuro yafashwe harimo no kuba Abanyaruhango bahura ku buryo bwihariye bakaganira ku bibazo bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Ndekezi avuga ko uko abanye n’abo yahemukiye bishobora gufasha abandi bafunze, ahuye nabo akabibatekerereza ndetse akabasaba gutera ikirenge mu cye, kuko byarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Avuga kandi ko yifuza ko mu itorerero asengeramo ryitwa Umugeni wa Yesu, bakwiye kumufasha agahura n’abo yahemukiye kuko iyo ntambwe atarayigeraho, n’ubwo yarangije ibihano bye agataha kandi ababariwe.

Agira ati “Ndifuza ko umushumba wacu yaduhuza mu itorero, abo nahemukiye bose nkabasaba imbabazi, ndifuza ko mu gihe mu midugudu habaye inama hari urubyiruko kugira ngo rutazakora nk’ibyo twakoze, bajya baduha umwanya tugatanga ubuhamya, nk’abakoze Jenoside tukabivuga kugira ngo urwo rwikekwe ruveho, kuko hari umara kwifatira icupa yagera hirya akavuga ngo njyewe barambeshyeraga”.

Ibuka isanga uwo musanzu w’abakoze Jenoside warushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanine, avuga ko kuba hari abakoze Jenoside bifuza gutanga ubuhamya mu magereza n’ahantu hahurira abantu benshi, byurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Mukaruberwa avuga ko kuba abagifunze batavugisha ukuri, bishoboka ko nabo bagikeneye kuganirizwa.

Agira ati “Ni umuti mu rugendo rwo gushyigikira gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge no gufasha abo bahemukiye kwiyunga, ageze muri gereza bo banaziranye akabaha ubuhamya akababwira amakuru ari mu Rwanda yagezemo, kandi ko nta kibazo afitanye n’abo yahemukiye byabafasha nabo bakabohoka”.

Ku kijyanye no guhura n’abo yahemukiye, ngo birashoboka ko haba hakiri urwikekwe ku bo Ngenzi yahemukiye, kuko bakibaza ko ibyaba bimurimo, bityo babonanye byatuma koko babohoka bakamenya ko nta kibazo agifitanye nabo.

Avuga ko hari gahunda yabagaho yo guhuriza hamwe mu biganiro, amatsinda y’abarokotse Jenoside n’ay’abaguguwe bakaganira kandi bigatanga umusaruro ku buryo n’ubu byongeye gusubukurwa, aho mu minsi ibiri ya tariki 11, na 12 mu Murenge wa Ntongwe ibyo biganiro bizatangwa.

Avuga ko nyuma yaho bazasaba ko nyuma yo kuganiriza ibyo byiciro hazabaho kubihuza noneho bakabohokana, kandi ko byarusho kugira akamaro mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge birimo no gutanga amakuru agikenewe, ngo haboneke imiribi y’abishwe muri Jenoside.

Abitabiriye ihuriro ry'Ubumwe n'ubwiyunge bagaragaza ko hari amakuru akomeje guhishwa n'abishe cyangwa abareberaga
Abitabiriye ihuriro ry’Ubumwe n’ubwiyunge bagaragaza ko hari amakuru akomeje guhishwa n’abishe cyangwa abareberaga

Ihuriro ry’Ubumwe n’ubiyunge riheruka kubera mu Karere ka Ruhango iwabo wa Ndekezi, n’ubundi hari hagarutswe ku kibazo cy’amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside adatangwa, kandi hari ibimenyetso bigaragaza ko ahishirwa n’abareberaga ubwicanyi bukorwa cyangwa ababishe ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka