Ruhango: Urwego rwa DASSO rurasaba abitwara nabi muri bo guhinduka

Urwego rwa DASSO mu karere ka Ruhango rurasaba bamwe mu bakora umwuga wo gucunga umutekano bitwara nabi guhinduka, bakitabira ibikorwa byubaka igihugu kugira ngo bakomeze biyubakire icyizere.

Nirere afungura inzu ye nyuma yo guhabwa imfungunzo
Nirere afungura inzu ye nyuma yo guhabwa imfungunzo

Babivuze ubwo batahaga inzu bubakiye umukecuru wo mu murenge wa Mwendo utishoboye wasenyewe n’ibiza, ibyo ngo bikaba ari byo bikwiye kuba biranga abakorera urwo rwego aho kujya mu bikorwa bihutaza abaturage.

Abagore n’abagabo bagize urwego rwa DASSO bari babukereye mu mwenda w’akazi n’ibiseke birimo imyaka batuye umukecuru Niragire Sérephine, wo mu mudugudu wa Nyarusange mu Kagairi ka Kamujisho, bari bagiye gucyura mu nzu ye nshya bamwubakiye ku bufatanye n’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Ruhango Froduard Hategekimana avuga ko nk’urwego rugizwe n’abasaga 50 mu karere ka Ruhango biyemeje nta gahato cyangwa andi mabwiriza, kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko iyo nzu ari iya gatatu yuzuye mu karere ka Ruhango, agahamya ko bijyanye n’umutekano aho nabo barebwa no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati, “Natwe turebwa no kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko nabyo ni ukubacungira umutekano. Ntabwo DASSO babereyeho kubangamira abaturage no kumvikana mu bikorwa bibahutaza ahubwo tugomba gufatanya nabo kubaka igihugu”

Yongreaho ati, “Muri twe hari bamwe bakora nabi birengagije amabwiriza atugenga ariko abo ntabwo turi kumwe nabo, ababikora ni ukubakebura kuko amahugurwa twahawe ntabwo yemera guhohotera umuturage. Umudaso akwiye kuba yitwara nk’intore zizira ibikorwa bibi ahubwo byubaka igihugu, ni na cyo cyatumye uru rwego rujyaho”.

Hategekimana avuga ko igihe umudaso yakubaha inshingano ze nta kindi asabwa ngo abe intangarugero mu byo akora kuko byose bikubiye mu byo asabwa gukora.

Nirere yakira abaje kumucyura mu nzu ye nshya
Nirere yakira abaje kumucyura mu nzu ye nshya

Mukecuru Niragire Sérephine w’imyaka 70 wahawe inzu avuga ko yari asanzwe atuye mu manegenegeka inzu ikaza kumugwaho, akaba ashimira Perezida wa Repuburika Paul Kagame wemeye ko urwego rwa DASSO rwamwubakiye rujyaho.

Agira ati, “Ndashimira umubyeyi Paul Kagame kuko niwe nkesha byose, ubu ndaryama kuri matora, inzu irimo sima, urugi rwa metalike, mbese ndumva mbayeho neza nk’abakozi ba leta, nishimye cyane sinabona uko mbivuga”.

Cyakora avuga ko anifuza kubona inka yamufasha gufumbira umurima we akeza akarushaho kwiteza imbere mu mibereho ye agasaza neza, kuko amatungo magufi atunze ari ayo aragiriye umuturanyi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko inzego zizakomeza kuba hafi ya Nirere ku buryo n’inka ashobora kuyihabwa nyuma yo kumubonera aho atura.

Inzu yashyikirijwe umubyeyi Niragire Sérephine ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda zirimo uruhare rw’umuganda, uruhare rw’abafatanyabikorwa n’uruhare rwa DASSO mu karere ka Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dasso barakoze, ariko ntibagakoreshe umuganda abaturage nibamara gukora ibyo bikorwa ngo haze urwego runaka ruhite rubyiyitirira ubu wasanga agaciro k’ inzu harimo nka 10% bya Dasso

zouzu yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka