Ruhango: urubyiruko rwanze umurage w’ubukene
Binyuze mu muryango ufasha urubyiruko Rungano-Ndota mu Karere ka Ruhango, urubyiruko ruva mu miryango ikennye rwiyemeje kurota inzozi z’ubukire, bakemera gukora kuko bimwe mu byatumaga badatera imbere birimo no kubatwa n’ingeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruvuka mu miryango ikennye cyane, ruvuga ko kwihangira imirimo byaberetse ko ubukene atari wo murage wabo.
Urwo rubyiruko rwize guhinga kijyambere, no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi, ndetse biga ubukorikori n’ubugeni, ubucuruzi, ubudozi no gutunganya imisatsi n’ubwiza, gutunganya impu ndetse no kudoda inkweto.
Umuhuzabikorwa wa Rungo-Ndota Vincent Pallotti Gatera avuga ko batangiye mu mwaka wa 2017, ari urubyiruko 50 n’umukozi umwe, ariko ubu bageze kuri 320 n’abakozi bahoraho 11, ubu bakaba bifuza gukora Umuryango wigenga ukorana n’urubyiruko, hagamijwe kurwanya ibikizitiye urubyiruko mu iterambere.
Agira ati, "Niba urubyiruko arizo mbaraga z’Igihugu dufite, bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa, turasaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’urubyiruko rwatangiye kugira ibyo rukora, mukarushyigikira, kuko ibyagezweho byerekanye ko biteguye gukora bakagera kure, tugakora urunana ibikorwa bikaguka, tugahatanira iterambere ryacu".

Byiringiro Anselme warangije amasomo yo kwiteza imbere avuga ko kubera kuvukira mu rugo rurangwa n’amakimbirana, yakuranye umuco w’ubwomanzi, akiba kugeza ubwo anagurisha ibintu by’iwabo ndetse akajya aniba bagenzi be biganaga.
Agira ati, "Iyo abantu bambonaga bakuraga ibintu mu nzira, naribaga ku buryo nageze n’ubwo niba ihene z’iwacu mu rugo ndazigurisha. Nigeze no kwiba mudasobwa ya mwarimu. Mbere nari naraterewe icyizere kugeza ubwo njyanwe mu kigo ngororamuco i Nyamagabe".
Avuga ko akigera muri Rungano-Ndota yize kwizigamira, kwihangira imirimo no kuvamo Umuyobozi mwiza, bituma ahinduka agirirwa icyizere n’abaturage, ahabwa akazi ko gukora amandazi agenda yiyubaka ndetse abasha gukoresha inguzanyo ntoya atangira umushinga wo gukora amandazi yikorera.

Agira ati, "Uwari umujura ruharwa ubu ndatanga akazi kuko njyewe nkora ibijyanye n’amashanyarazi, ariko mfite n’umukozi unkorera muri Salon".

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Nyamaswa Francois avuga ko urubyiruko ari urukabya inzozi rwarose, rugakura amaboko mu mifuka.
Avuga ko mu Gihugu no mu baturanyi hari amahirwe yo gukora ku rubyiruko, kandi ko gutinyuka no gutegura imbere harwo hakiri kare, dofre ko ari bwo buryo bwo kugera ku iterambere udatakaje umwanya ku rubyiruko rwize n’urutarize.

Agira ati, "Amahirwe ntabwo aza asanga umuntu, ahubwo umuntu agenda asanga amahirwe akayasatira, kandi n’iyo bitahita bikunda ko umuntu yunguka, gukomeza kugerageza bigera aho bigakunda".
Urubyiruko rusaga 50 ni rwo rusoje amahugurwa y’imyaka itatu rwiga kwihangira umurimo, ubu rwose rukaba rufite ibyo rukora.
Aba 50 baje basanga abandi 300, muri gahunda ya Rungano-Ndota yatangirijwe muri Ruhango.

Ohereza igitekerezo
|
Murakoze cyane igitekerezo Nuko bafashw a ngushakirwa amasoko hirya no hino murwanda ndetse nohanze ndetse cyane cyane 1,utunganya ibisheke byanashoboka agakore kgl ndetse,nabakora ubugeni,ninkweto murakoze