Ruhango: Urubyiruko rurashishikarizwa gukora rudategereje inkunga

Senateri Uwera Pélagie arasaba urubyiruko muri rusange, gukora rukiteza imbere n’Igihugu muri rusange, kuko bimaze kugaragara ko ibihugu bikomeye bisigaye bisuzugura ibiri mu nzira y’Amajyambere kubera inkunga.

Urubyiruko rwa Ruhango rwiyemeje gukomeza gufasha mu bwitange rusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi
Urubyiruko rwa Ruhango rwiyemeje gukomeza gufasha mu bwitange rusukura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ashingiye ku bikorwa by’umuganda ngarukakwezi Abanyarwanda bitabira, Senateri Uwera Pélagie avuga ko ari ingamba nziza Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo Abanyarwanda bishakemo ibisubizo, kuko buri kimwe bakeneye batagikorerwa n’abandi.

Senateri Uwera avuga ko n’iyo izo nkunga zigeze mu Gihugu, usanga bene kuzitanga baziherekeza bakazigabanya binyuze mu mishahara bigenera, bityo ayo mafaranga agasubira iwabo n’agasuzuguro kenshi, kandi byitwa ko bazanye inkunga ari na yo mpamvu asaba urubyiruko gukurana umuco wo kwigira.

Agira ati “Umuco wo kwigira tuwushishikarizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo mpamvu mukwiye gukora cyane mukigira binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kwihangira imirimo no gukorera hamwe mu muganda. Mwitabire ibikorwa by’ubuhinzi ahari amasambu adahinze, urubyiruko rufite imbaraga ruyahinge bityo umusaruro wiyongere”.

Yongeraho ati “Umuzungu azana iyo nkunga akaza yiyita impuguke, akajya ahembwa Miliyoni 15Frw, Umunyarwanda bakorana agahembwe ibihumbi 500Frw, ubwo se murumva izo ari inkunga cyangwa amafaranga baba bayasubiranye. Ni yo mpamvu dukwiye kwishakamo ibisubizo, tukicara tukaganira tukanatekereza uko twatera imbere, mu mbaraga za buri wese akagira umusaznu atanga”.

Senateri Uwera yabwiye urubyiruko ko rukora imirimo irimo n'iy'ubuhinzi kuko na yo yinjiza amafaranga
Senateri Uwera yabwiye urubyiruko ko rukora imirimo irimo n’iy’ubuhinzi kuko na yo yinjiza amafaranga

Ubwo batangiraga gahunda yo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mayunzwe, aho basukuye urwibutso, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na we yagaragaje ko ari ngombwa kwimakaza umuco wo kwigira, kandi ukaba umwihariko w’urubyiruko kuko ari bo bashobora kuwukurana.

Agira ati “Niba mukurikira hirya no hino Igihugu cyacu nta kibazo gifite, nta ntambara kirimo nta n’izongera kuba hano, muri Congo ho hari Intambara kubera kurwanira kwa bamwe uburenganzira ku Gihugu cyabo bavutswa n’abayobozi bacyo, babita Abanyarwanda, ariko biterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ibyo byatumye hari abaduhagarikira inkunga nyamara n’ubundi ntacyo yari yigeze itugezaho, usibye Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bibazo Igihugu cyagize”.

Yongeraho ati “Kubera iyo mpamvu turasabwa gukora cyane icyo ari cyo cyose abantu bakora bagashyiraho umwete, kugira ngo tuzibe icyuho cy’izo nkunga zidutesha agaciro”.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruvuga ko ubutumwa rugezwaho n’inzego z’ubuyobozi butuma ruhindura imyumvire, bityo ko bagiye gukora cyane koko bakaziba icyuho cyaturuka ku myitwarie ya ba gashakabuhake, bakomeje gushaka kwangiza isura y’u Rwanda.

Ibikorwa by'umuganda ni bimwe mu byo Leta yizeyeho kuziba icyuho cy'ubushobozi bwavaga mu nkunga
Ibikorwa by’umuganda ni bimwe mu byo Leta yizeyeho kuziba icyuho cy’ubushobozi bwavaga mu nkunga

Umwe muri bo agira ati “Badushishikarije kwitabira ubuhinzi, hari urubyiruko rwavugaga ko guhinga atari umurimo watanga umusaruro, ariko ubu twahinduye imyumvire, turakomeza gukora ubukangurambaga urubyiruko ruve mu biyobyabwenge, kuko bituma rudakora ngo rwiteze imbere”.

Urubyiruko kandi rwiyemeje kuzakomeza gufasha Akarere ka Ruhango kwita ku bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bibanda ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside n’ubundi bufasha buzakenerwa.

Abayobozi babwiye urubyiruko ko inkunga ziva hanze zizanira umuvumo Abanyarwanda aho kubagirira akamaro
Abayobozi babwiye urubyiruko ko inkunga ziva hanze zizanira umuvumo Abanyarwanda aho kubagirira akamaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka