Ruhango: Umuturage arasabwa kubungabunga ibimukorerwa

Ubyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibibakorerwa, kugira ngo bazamurane mu iterambere ry’Igihugu.

Imirwanyasuri yakozwe mu mirima y'abaturage basabwa kuyibungabunga
Imirwanyasuri yakozwe mu mirima y’abaturage basabwa kuyibungabunga

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko kubera ko hariho ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, abaturage basabwa kuba maso kandi bakagira uruhare mu kurwanya isuri mu mirima yabo.

Avuga ko ubu hari gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, n’imbuto ziribwa kandi hari ubufasha bahabwa bwo kubona imbuto zo gutera, icyo basabwa ari ukubungabunga ibyo biti kugira ngo bizabagirire akamaro.

Agira ati “Buri Kagari gafite ubuhumbikiro bw’imbuto kandi turi no gukorana n’indi mishanga irimo n’ugamije Amayaga atoshye, (Green Amayaga), aho hose ni gahunda igamije kurwanya isuri no kongerera ubushobozi abaturage bwo kubona amafaranga no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana”.

Rusiribana avuga ko gufasha abaturage kurwanya isuri ari igikorwa kigamije kubafasha kwihutisha iyo gahunda, ariko ubundi kurwanya isuri biri mu nyungu z’umuturage kandi akwiye kubigira ibye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango, Kabugarama Schadrack, avuga ko mu mihigo y’iterambere, bashyiramo n’umuganda wa buri gihembwe wihariye ubu bakab bari gufasha kurwanya ibiza.

Rusiribana avuga ko umuganda na wo uri mu bigize gukorera hamwe mu muco Nyarwanda
Rusiribana avuga ko umuganda na wo uri mu bigize gukorera hamwe mu muco Nyarwanda

Avuga ko kubera muri iyi minsi hariho imvura, bitabiriye gusibura no guhanga imirwanyasuri mishya kugira ngo bafashe abaturage aho bafite imbaraga nke, ngo babashe gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza bituruka ku mvura.

Agira ati “Aho tubobana hagira isuri dufasha abaturage, ariko tunahurira hamwe tukaganira uko ibyo bikorwa babifata neza kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro, kuko ibikorwa twabahaye ari ibyabo kandi ari bo bifitiye akamaro mbere na mbere”.

Rusiribana avuga ko Intekerezo Nyarwanda zashingiweho kuzamura iterambere ry’Igihugu, zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’umuganda, kuko na wo wubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda bakoreye hamwe ngo bagere ku iterambere koko.

Avuga ko izo ntekerezo zubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ubuyobozi budaheza ari bimwe mu biza ku isonga mu gutuma Igihugu gikomeza kubaho.

Iyo ikaba ari nayo nsangamatsiko yaganiriwe ku muganda udasanzwe w’urubiruko igira iti “Intekerezo shingiro z’imiyoborere y’u Rwanda kuva mu 1994”, kandi ko zifasha urubyiruko n’abaturage kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo byagize uruhare mu gutuma u Rwanda rugera ku miyoborere myiza.

Imwe mu mirwanyasuri yahanzwe
Imwe mu mirwanyasuri yahanzwe

Abaturage bahawe umuganda nabo bavuga ko bashimira uruhare rw’urubyiruko mu kubafasha kuzamura imibereho yabo, kandi ko imirwanyasuri baciriwe bazakomeza kuyibungabunga kuko ari imbaraga batijwe nabo bakaba bagiye gushyiraho akabo.

Ibyo byakozwe mu muganda udasanzwe w’urubyiruko uba buri gihembwe, hagamijwe gufasha abaturage mu bikorwa byihutirwa biteza imbere imibereho yabo n’Igihugu muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka