Ruhango: Umusore wavuraga ku bitaro bya Gitwe basanze yarapfiriye mu nzu
Umusore witwa Micomyiza Sixbert w’imyaka 28 wakoraga ku bitaro bya Gitwe mu ishami rivura amaso, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yarapfuye bikavugwa ko yari amaze icyumweru atagaragara.

Amakuru atanganzwa n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020 ari bwo inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zamenye ayo makuru, zihutira kugera aho Micomyiza yari acumbitse hatangira iperereza ku rupfu rwe.
Ngendahimana Ephron wari ucumbikiye Micomyiza avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 10 Gashyantare ari bwo umukozi wo ku bitaro bya Gitwe yamuhamagaye ngo amurebere Micomyiza kuko ataherukaga ku kazi.
Ngendahimana avuga ko yagiye kureba Micomyiza iwe agasanga hafunze itara ryaka ariko ntiyamenya ko undi yapfiriye imbere, nibwo kubimenyesha ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe, n’izindi nzego batangira gushakisha iwabo aho akomoka mu Karere ka Rutsiro naho baramubura.
Ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare 2021 nibwo ngo umuturanyi wa Micomyiza yabonye isazi nyinshi ku idirishya ry’icyumba yararagamo, niko kubimenyesha inzego z’umutekano zatabaye mu gitondo bakica urugi bagasanga uwo musore yarapfiriyemo.
Ngendahimana avuga ko muri icyo cyumba basanzemo imbabura ebyiri imwe iteretseho amazi ku buryo bakeka ko zaba ari zo zamucuze umwuka agapfa, igiteye urujijo akaba ari uko icyo cyumba atari nacyo ngo yari asanzwe atekamo.
Agira ati, “Ntabwo twabashije kumenya aho ari mbere, kuko asanzwe abyuka yigira ku kazi, twasanze yarapfuye yaranutse, izo mbabura zari mu cyumba cye kandi ntabwo aricyo yari asanzwe atekamo, inzego z’umutekano zamujyanye kwa muganga kugira ngo zipime icyo yaba yarazize”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko urupfu rw’uwo musore rwatinze kumenyekana ariko ibitaro bya Gitwe biticaye, ahubwo byakomeje gushakisha amakuru y’umukozi wabo kugeza ubwo bimenyekanye ko yapfiriye mu nzu.
Habarurema avuga ko ntawabazwa impamvu urupfu rwa Micomyiza rwatinze kumenyekana kuko umuntu uba mu nzu ye bigoye kumenya amakuru ye umunsi ku munsi, iperereza rikaba rigiye gukomeza ngo hamenyekane niba yarapfuye urupfu rusanzwe cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Micomyiza Sixbert yavukiye mu Karere ka Rutsiro, akaba yari acumbitse mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, aho yakoreraga akazi ku bitaro bya Gitwe mu ishami rivura amaso.
Ohereza igitekerezo
|
Yewe uwo musore imana imwakire Kandi umuryango we imana iwube hafi iwukomeze gusa umuntu wibana munzu ntabwo byoroshye kumenya icyamwishe uretse imanaye gusa
Muvandimwe,Aho twari kumwe ku ishuri wari intangarugero,Roho yawe niruhukire mu mahoro.kd n’ababyeyi ndetse n’umuryango mukomeze kwihangana.
uyu Musore Imana imwakire mubayo Kandi ubuyonozi buduhora hafi bukomeze bushakishe amakuru yi
Mbitse kuko birashoboka ko nabagizi banabi babikora barangiza bakamwegereza imbabura.
Uyumugabo Imana imwakire mubayo kb
Ababifite munshingano babyiteho kumenyw uwakinze inzu. Gusa dukomeze kwirinda kuryama ago dutekera nanjye byigeze kumbaho.
Mwibeshya ntambabura yagiraga ahubwo abazizanye nibo bamwishe basiga bamukingiranye none iyo ngufuri yagiyeho ITE kdi we yarimwimbere ahubwo nabo batiranyi be bakurikiranwe
Ngendahimana avuga ko yagiye kureba Micomyiza iwe agasanga itara ryaka. Yakoze iki nka nyirinzu, ko numva atagenzuye byimbitse kandi bamusabye amakuru y’uyu musore acumbikiye. None se we ntiyabonye izo sazi kwidirishya? Nagahomamunwa pe
Sha igendere twahuriraga kuri man un yacu kandi niba haruwaba ysragize uruhare murupfu rwawe Imana izamuhane yihanukiriye kumugaragaro ,Abawe bihamgane agiye ntawe bafitanye ikibazo tuzi hano I Gitwe.abo yavursga amaso bihangane.
nukuri uwo musore arambabaje pe gusa nibashake icyamwishe babidutangarize kuko birababaje cyane imana imwakire mubayo niba atariwe wiyahuye abishaka murakoze.
Birababaje cyane! Umuryango we tuwufashe mu mugongo
Imbabura zikunda kwica abantu bibana.Basi niyigendere.Niba yashakaga Imana cyane ntiyibere mu by’isi gusa,Imana izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.
Umuryango wuwo musore imana iwufashe Kandi iwukomeze