Ruhango: Umunyamabanga wa Leta muri Minisante yanyuzwe n’ububoshyi bw’agaseke bukorwa n’abagore
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), Dr Patrick Ndimubanzi yashimiye abagore bo mu kagari ka Nyakabuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bakora ububoshyi bw’agaseke, abasaba kutabyihererana ahubwo bagahaguruka bakabyigisha abandi.
Hari kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/10/2014 mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wahuriranye n’umuganda usoza ukwezi kwa 10, ubwo yasuraga ibikorwa bamwe mu bagore b’uyu murenge bashoboye kwigezaho.
Abagore bakora umwuga wo kuboha agaseke batangarije umunyamabanga wa leta muri Minisante ko ibi byose kugira ngo babigereho babikesha imiyoborere myiza yaranze iki gihugu mu myaka 20 ishize. Bavuga ko iyi miyoborere myiza yatumye bahabwa ijambo, maze nabo bakora iyo bwabaga baharanira iterambere kimwe n’abagabo.

Aba bagore bavuga ko kugeza ubu nta kintu bagisaba abagabo babo kuko bashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, imyambaro n’ibindi, ndetse uku kwiteza imbere kukaba kwaragabanyije amakimbirane yarangwaga mu ngo.
Iri terambere ry’abagore baboha agaseke, ryatumye izamuka ryabitabira ubwisungane mu kwivuza rizamuka cyane, aho kugeza ubu bamaze gutanga ku kigero cya 98%. Kugeza ubu bakaba baranatangiye kwizigamira amafaranga yo kwishyura mitiweli y’umwaka utaha wa 2015-2016, aho bamaze kuzigama miliyoni imwe n’ibihumbi 700.

Mbere y’iki gikorwa cyo gusura ibyagezweho n’abagore, hanabanje gukorwa umuganda wo kubakira umukecuru utishoboye Mukaruranga Catherine utuye mu mudugudu wa Nyarubumbiro mu kagari ka Nyakabuye, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’umugore.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uduseke tumaze gufasha abanyarwandakazi benshi kwiteza imbere
abagore bo mucyaro mu rugamba rwo kwiteza imbere bashyigikiwe na leta , ibikorwa byabo ni byiza kandi umusanzu wabo ufatiye runini igihugu mu iterambere