Ruhango: Umukobwa wabenzwe ku munsi w’ubukwe agiye kwiyambaza ubuyobozi

Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.

Icyumweru kimwe mbere y’uko ubukwe buba, Ndagijimana yabwiye Nyirarukundo ko yumva nta gahunda yo kubana na we agifite, ariko undi akomeza kubifata nk’aho ari urwenya.

Kugeza ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, Nyirarukundo yari agifite icyizere cyo gusezerana n’umugabo we, ariko ngo aza kumubura no ku murongo wa telefoni ye igendanwa.

Aba bombi bagombaga gusezeranira muri ADEPR Paruwasi ya Musumba iherereye mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, ariko umusore akaba yari asanzwe akorera i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ari na ho bari kuzatura.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Nyirarukundo yavuze ko yari amaze igihe kirenga imyaka ibiri akundana na Ndagijimana, ko ndetse hari hashize amezi atandatu basezeranye nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, kuko basezeranye muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.

Yavuze ko bize umubano nta kibazo, ariko ngo mu gihe haburaga nk’icyumweru kimwe ngo ubukwe bube, umusore akaza kumubwira ko yumva atakibirimo.

Ati “Ibintu byose twari twabipanze twabiteguye, wabonaga ko ibintu byose biri ku murongo nta kibazo, ariko aza kumbwira ko yumva atakibirimo”.

Akomeza agira ati “Nk’umuntu usenga nkomeje gusenga kugira ngo menye icyabiteye. Yabimbwiye mu cyumweru kimwe, imiryango irahura, akavuga ko ntacyo anshinja, ariko akambwira ngo arumva atakinkunda”.

Nyirarukundo avuga ko we yatekereje ko umusore bari bagiye kubana yaba yarahumanyijwe, kuko ngo we yabonaga atari we witekerereje kumwanga.

Ati “Mba ntekereza ko baba baramuroze, kuko mu rukundo twari dufitanye, nabonaga nta kibazo, ntekereza ko Imana ishobora kugira icyo ikora. Ashobora no kugaruka, kuko n’ubundi ndi umugore we twarasezeranye mu mategeko”.

Hari amakuru yavugwaga n’abaturanyi ko uwo musore yaba yabenze umukobwa kubera ko afite umubyeyi urwaye mu mutwe, ariko Nyirarukundo akavuga ko ayo makuru nta shingiro afite.

Ati “Uretse kubeshya koko, umuntu mujya gutangirana umushinga atazi amakuru y’umuryango! Amakuru y’umuryango w’iwabo ndayazi, na we azi ay’uwanjye. Kuba mama arwaye, si ikibazo! N’ubundi abageni dusanzwe tubatanga”.

Nyirarukundo avuga ko yagerageje kubaza umusore icyamuteye guhagarika ubukwe, akamubwira ko ngo yagiye kumva akumva urukundo rumushizemo.

Avuga kandi ko bagerageje kumwegera nk’umuryango ndetse n’abahagarariye umuryango w’umusore ngo bamenye icyamuteye guhagarika ubukwe, ariko ngo ntagire icyo ababwira gifatika.

Ati “Nabwiye umubyeyi umpagarariye ahura n’uhagarariye umusore, umusore arabihisha, ariko nyuma barabonana, ababwiraho dukeya, ngo ntabwo muha umwanya, ngo naravuze ngo ni umukene.

Baraduhuza jye na we, njyayo, baramubaza nanjye ndisobanura uko yari abivuze, nta kintu yigeze andega kigaragara, gusa yaravuze ngo arumva atabirimo. Yahise yica ku muryango wose umuhagararaiye”.

Nyirarukundo avuga ko kubera ibikomere, igihombo n’urubwa yatewe n’uyu musore, ngo agiye kubanza kuruhuka no kwiyakira, hanyuma akajya kwiyambaza ubuyobozi bukamurenganura.

Ati “Ubu ntegereje uko bimeze ngo ndebe niba ikibazo cyange nakigeza ku buyobozi. Ndi kubanza gutuza, amagambo aba ari menshi, urusaku rw’abantu n’ibindi. Umuntu agutesheje agaciro, kukubeshya, kutagaragaza ikibazo cyatumye ubukwe butaba, ngomba kubigeza ku buyobozi”.

Umushumba mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Nyarubaka, Pasitoro Mvuka Ananias, ari na we wigishije umubano aba bombi, yabwiye Kigali Today ko na we ayo makuru yayamenye, bagategereza ko umusore aza gusezerana bakamubura.

Yagize ati “Kubana ni ubushake, iyo batabishatse, ubwo nta kundi. Twaramushatse turamubura, aracika ava n’aho yakoraga”.

Pasitoro Mvuka avuga ko uyu mukobwa Nyirarukundo yahuye n’ikigeragezo gikomeye, ariko ko nk’umukirisitu aba yarigishijwe uburyo bwo guhangana n’ibigeragezo.

Ati “Abakirisitu baba barize kwihanganira intambara n’ibigeragezo. Na we naramuvugishije ambwira ko yabyakiriye”.

Pasitoro Mvuka kandi avuga ko atari ubwa mbere bigisha umubano abitegura kubana bikarangira batabanye, bitewe n’impamvu zinyuranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Wellars Kayitare, yavuze ko iki kibazo atigeze akimenya, ndetse ko atanibuka niba abo bageni ari we wabasezeranyije, cyane ko aba yarasezeranyije benshi.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko niharamuka hari umwe muri aba ubagannye nk’ubuyobozi bazabicaza bakabaganiriza, baba ari abadashaka gukomeza umubano bakagirwa inama yo kugana inkiko bagatandukanywa, cyangwa se byaba ari ibikunda bagasubukura gahunda zo kubana.

Yagize ati “Icyo twagakoze ni ukubatumaho tukabaganiriza, tukamenya impamvu umusore yamubenze, twasanga ari imyitwarire umwe yagaragaje itaranyuze undi, tukabagira inama yo kujya mu nkiko.

Tuzakorana n’iwabo w’umusore akaba yaza ku buyobozi, tukabahuza”.

Twagerageje kuvugana na Ndagijimana Jean Paul uvugwaho kubenga Nyirarukundo, ariko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru telefoni ye igandanwa nti yari iri ku murongo.

Turakomeza kugerageza kumuvugisha, igihe aza kugira icyo adutangariza tukaza kukibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ndabona uyu mugabo ashobora kuba yaragize ikibazo gikomeye kandi akabona ntamuntu wabasha kukimukemurira agahitamo guhunga. Uyu mugore ni uwo kwibazwaho ashobora kuba afite ingeso itakwihanganirwa. Ubwo rero aho kugirango hagire ubura ubuzima ni byiza gutanga amahoro ukavanamo akawe karenge.

Nzabonimpa Viateur yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

ubwo, wabona barasezeranye ko bazamuha za millions none bakaba bazimubeshye nawe ahitamo kubakatira ahubwo Imiryango y’umukobwa niterane imuhe cash then ubundi murebe ko ubukwe budasubukurwa.

Luckman christian yanditse ku itariki ya: 26-08-2020  →  Musubize

abakobwa babarokore mubazigice uwomusore yamenyubugome bwabo aracikada

philippe yanditse ku itariki ya: 26-08-2020  →  Musubize

Burya ngo ibibi birarutana ! Ni byiza ko batandukana batarabana Aho gutandukana baramaze kubana kuko ingaruka zizaba nkeya. Ubwose umukobwa agaciro avuga ko yateshejwe ni akahe ?

Cyprien yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Isi igeze aharindimuka.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

pole sana uwomukobwa niyihangane cyane ko ari umukristo imanaizmushumbusha kdintakiba kidafite impamvu so ubwohari impamvu,imana nyirubutware igukomerezemubuntu bwayo.

olive yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

uwo mukobwa niyihangane pe bibaho nubwo biba binagoye ariko aho kugira ngo bagere murugo bajye birirwa barwana byaruta,ikindi kibazo ese ubwo iritwa gatanya bari batarabana?aha ntibyoroshye ibya 2020

VIANNEY BANGANIRORA yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Yewe ni danger pe nge ndumiwe, Mbega iyi si, sha ibya 2020 nzaba numva, ngaho Corona, kubenga, gatanya, impfu zahatonahato yewe ibintu birakaze yemwe abasenga musenge ufite icyo apfa na mugenzi we yewe bagikemure.

Eugène yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Ariko byo hakwiye itegeko rihana mwene aba bantu kuko yatesheje igihe uwo mukobwa Reba ibyo yatakaje yitegura ubukwe byose n’ikibazo? Sinumva uburyo igihe cyose baba bamaranye inenge ziboneka kuri final!.

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Nimubategeka gusezerana ku ngufu umwe azica undi!Niba umwe adashka mugenzi we nimubareke.Hari uwo babenga agapfa!?Aragira ngo ejo bazamukubitire umuhini mu busaswa?!

Alias yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Ibi ni ibintu bishoboka! Nibyo nakwita depression ! Indwara abantu benshi batamenya ukumva ubabaye nta gout y.ubuzima ! So wowe mukobwa rekeraho urukundo ntirwinhingwa uzabona undi
Uriya mugabo ahubwo yabaye umugabo abivamo ntakibazo ateje hashobora nokuzamo ibibazo byo kurwana nyuma yubukwe so byihorere ukomeze ubuzima

Luc yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Uyu mukobwa ampamagare kuri iyi numero muhoze amarira 0781695572 arahita yumva uyu mugabo ntacyo yakoze

Felix yanditse ku itariki ya: 23-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka