Ruhango: Umukobwa arakekwaho kubyara umwana akamujugunya

Mu Karere ka Ruhango haravugwa umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette wo mu Murenge wa Bweramana, Umudugudu wa Gakongoro ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musanane, abatabaye bamukuramo yarangije kwitaba Imana.

Ayo makuru yemejwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Ntivuguruzwa Emmanuel, avuga ko uwo mukobwa wabyaye na we atari ameze neza, ku buryo nta makuru yandi yatanze usibye kuba byamenyekanye, ko umwana yabyaye yamutaye mu musarani.

Niyogisubizo ngo nta bindi bibazo byari bizwi ko yari afitanye n’abaturage, kuko nta yandi makuru y’umwihariko azwi kandi ko birimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.

Ntivuguruzwa yagarutse ku birimo gukorwa kugira ngo ibyaha nk’ibyo byo kwihekura bibe byakumirwa.

Agira ati "Ku rwego rw’umudugudu dukora ubukangurambaga, ariko abafata icyo cyemezo si uko baba batunguwe, ahubwo abashaka kubyara babyiteho, bategure uko umuntu yabyara. Ibyo ntibyahindura imitekerereze, ariko niyo mpamvu ubukangurambaga bukomeza".

Ntivuguruzwa asaba ababyeyi gukomeza kwita ku buzima bw’abana babo, kugira ngo basangire amakuru y’ubuzima bwabo bombi, kandi bagire uruhare mu gukumira ibyo byaha.

Uwataye umwana mu musarane ngo yafashwe nyuma yo guhamagara mukuru we amubwira ko abyaye, ariko bikaza guhinduka ubwo yajugunyaga umwana mu musarane, bagerageza kumukuramo ariko bagasanga yapfuye.

Uwabyaye yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakorwe iperereza, ariko akaba arimo kwitabwaho mu bitaro bya Gitwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka