Ruhango: Ntagifite uko atunga umuryango we kuko isambu ye yangijwe
Umusaza Nkurikiyinka Damien utuye mu kagari ka Gitisi, umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, arasaba inzego zibishinzwe kumukurikiranira ikibazo cy’isambu ye yangijwe kuko nta handi yakura ubushobozi bwo gutunga umuryango we.
Hashize imyaka itatu isambu ya Nkurikiyinka itwawe n’ikigo cyitwa SOGEAR gishinzwe kubaka imihanda cyikaba gishamikiye kuri sosiyete yitwa AMUSARI.
Bitewe n’uko isambu y’uyu musaza yari ikungahaye ku mabuye, iyi sosiyete yaraje imwizeza kuzamwishyura ibintu biri hejuru ku butaka, ariko ayo mabuye ntiyishyurwe kuko ari aya Leta.
Ibyari hajeru y’ubutaka harimo imyaka n’amashyamba, bihabwa agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ariko nta faranga na rimwe yigeze abona kuko iyi sosiyete yamaze gukora imirimo yayo ihita yigandera itamwishyuye.

Kugeza ubu uyu musaza avuga ko abayeho nabi n’umuryango we, kuko isambu yangijwe igashwanyaguzwa ntisubiranywe, ubu akaba ntaho agira ahinga ndetse n’abana be bakaba baravuye mu ishuri kuko aho yakuraga ubushobozi hahagaze.
Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’aya masosiyete ntibyadukundira. Gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana, buvuga ko icyi kibazo butari bukizi bukaba bwijeje ko bugiye kugikurikirana; nk’uko bitangazwa na Umahoro Christine umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|