Ruhango: Ngo bari mu gihombo baterwa no kuba agakiriro karubatswe kure y’umuhanda
Abanyabukorikori batandukanye bakorera mu Gakiriro ka Ruhango kari ahitwa i Nyarusange mu Murenge wa Ruhango baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba agakiriro karubatswe kure y’umuhanda, none bakaba ngo bari mu gihombo kuko ngo nta bakiriya babona.
Agakiriro ka Ruhango kubatse nko muri metero 300 uvuye aho abanyabukorikori bakoreraga ku muhanda wa kaburimbo. Hashize amezi abiri n’igice batangiye kugakoreramo, ariko ngo kugeza ubu nta bantu bahagera, bakavuga ko bituruka ku kuba kurubatswe ahantu hatazwi.

Abanyabukorikori bagakoreramo barimo ababaji, abasuderi n’abandi. Nzayisenga Isaac, ukora akazi ko kubaza, avuga ko kuva bahagera, batangiye kubura abakiriya, ahanini ngo bigaterwa n’uko kubatswe kure y’umuhanda ngo abakiriya babo cyane cyane abagenzi babaga bigendera bakaba barababuze.
Uyu kimwe n’abagenzi be, basaba gufashwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo cyane cyane ngo hashyirwaho ibyapa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ikibazo bukizi, ariko ngo hari byinshi byabanje gukorwa birimo imihanda n’amatara ahagana aho aka gakiriro kubatse.
Mu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa bihakorerwa, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Twagirimana Epimaque, avuga ko hari inzu iteganywa mu mujyi rwagati ahazubakwa gare, ngo bazajya manyekanishirizamo ibyo bakoze, abahisi n’abagenzi bakabasha kubibona.

Agakiriro ka Ruhango, kubatswe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, kuzura gatwaye akayabo ka miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko kazajya gatanga amahugurwa y’ubukorikori, kakaba kitezweho guhanga imirimo mishya isaga ibihumbi 70.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|