Ruhango: Mu Murenge wa Mbuye bateye ibiti 500 bya avoka

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yasabye abaturage, kwitabira gahunda yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa kugira ngo barusheho kurwanya imirire mibi, no kwizigamira amafaranga bazihaha ku masoko.

Abaturage baterewe ibiti by'imbuto za avoka bavuga ko bazabifata neza
Abaturage baterewe ibiti by’imbuto za avoka bavuga ko bazabifata neza

Yabitangarije mu Karere ka Ruhango aho yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mbuye mu Kagari ka Gisanga, Umudugudu wa Gisanga, gutera ibiti 500 bya avoka, maze abwira abaturage ko bakomeza gutera ibiti by’imbuto, nibura buri rugo rukaba rwagira ibiti bitatu.

Minisitiri Ingabire avuga ko ibikorwa byo gutera ibiti by’imbuto ziribwa byakozwe ku muganda, byagakwiye kuba byakoreshejwe amafaranga, ariko imbaraga z’abaturage zibumbiye hamwe na zo zikaba zagize akamaro.

Yasabye abaturage guhana imiganda hakurikijwe ubumenyi bafite uko bagiye baturanye, niba ari umufundi akaba yafasha abaturage kubakira abaturanyi babo, niba ari umuganga akaba yafasha kurwanya imirire mibi no kubungabuga ubuzima, yaba ari umunyamategeko akaba yagira uruhare mu gufasha abaturage kuyasobanukirwa.

Minisitiri Ingabire atera avoka
Minisitiri Ingabire atera avoka

Avuga ko ubundi gahunda ya Leta iteganya ko buri rugo rugira ibiti bitatu byera imbuto ziribwa, kandi ko abatarabitera bagomba kubikora kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Agira ati “Ubu ni igihe cyo gutera ibiti birimo n’iby’imbuto, ntabwo bikwiye ko abaturage bahaha imbuto kandi bashobora kubyiterera, bakazigama amafaranga yakaziguze agakoreshwa ibindi, ibi bikorwa byakabaye bitwara ingengo y’imari ariko ubu bikozwe nta kindi kiguzi”.

Asaba abaturage kudategereza undi muganda wo kurwanya isuri kuko baciriwe imirwanyasuri, agasaba ko bagenda bayisibura kugira ngo ifashe kurinda ko ubutaka bwabo butwarwa, cyangwa hakabaho impanuka zatwara n’ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye abaturage ko bazakomeza kwegerezwa ibiti byera imbuto ziribwa, kandi ko abaturage bafite uruhare runini rwo kurinda ibikorwa bafatanyamo.

Habarurema asaba abaturage kwigengesera muri ibi bihe by’imvura, kugira ngo birinde impanuka zaterwa no gukubitwa n’inkuba, gutwarwa n’imivu y’amazi, kwirinda inkangu no kuguruka kw’ibisenge cyangwa gusenyuka kw’amazu.

Guverineri Kayitesi na we yaje muri uwo muganda wo gutera avoka
Guverineri Kayitesi na we yaje muri uwo muganda wo gutera avoka

Abaturage bahawe imbuto z’ibiti biribwa bavuga ko bizabafasha kunoza imirire y’abana babo, kandi ko bizanagira uruhare mu kurwanya isuri kandi bakizigamira amafaranga aturuka ku mbuto bazeza batazihashye.

Umwe mu baterewe ibiti agira ati, “Ibiti bya avoka bagiye kuduha bizadufasha kurwanya isuri no kurwanya imirire mibi, kuko nibyera abana bazabona imbuto zo kurya kandi ntabwo aya mahirwe tuzayapfusha ubusa, tuzabungabunga ibi biti badutereye kandi tunasibure imirwanyasuri”.

Bavuga kandi ko imirwanyasuri baciriwe izabafasha guhangana n’isuri yavaga mu musozi wa Gisanga, kuko hari n’inzu y’umuturage iherutse gusenywa n’imivu y’amazi ava kuri uwo musozi kandi abaturage bagiraga impungenge zo kuwutura munsi utarwanyijeho isuri.

Minisitiri Ingabire n'abaturage basibuye imirwanyasuri
Minisitiri Ingabire n’abaturage basibuye imirwanyasuri

Uwimana Beatha avuga ko inzu ye yendaga gutwarwa n’isuri iva muri Gisanga, akaba agiye kujya aryama agasinzira kuko ngo ubundi yahoranaga impungenge zo kuba yasenyerwa, dore ko urugo rwe ruherutse gutwarwa n’imivu y’amazi.

Agira ati, “Batugiriye neza baduciriye imigende natwe tuzajya dusuzuma ahaba hakwangirika tuhasibure tuvanemo itaka, tuzagerageza no kubungabunga ibi biti badutereye, nzajya nshyiraho ifumbire gise neza kugira ngo kizarengere abana banjye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mbuye, mu Kagari ka Gisanga, Umudugudu wa Gisanga bateye ibiti bya avoka bisaga 500, gahunda ikaba ari ugukomeza kubibegereza harimo n’iby’amacunga bazahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa ni kiza. Ni byiza ko n’abandi baturage (n’abayobozi babo) mu yindi m=Midugudu na bo babyumva bagatera ibiti bihagije by’imbuto, buri rugo rukagira ibiti nk’10. Bizagira akamaro mu bihe biri imbere mu mibereho y’abaturage.

DUSABE PROTOGENE yanditse ku itariki ya: 13-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka