Ruhango: Kutambara agapfukamunwa no kukambara nabi bihanishwa amande ya 1,000Frws (Reba ibindi bihano)

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango tariki 23 Nyakanga 2020, ufashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi arigishwa akanacibwa amande y’amafaranga 1000.

Iri tangazo rikubiyemo ibihano byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, rivuga ko nanone amande y’amafaranga 1000 acibwa utubahirije intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Rivuga kandi ko ufashwe ajugunya agapfukamunwa ahatarabugenewe, abitangira amafaranga ibihumbi bibiri, kandi ko ufashwe agendagenda mu masaha yabujijwe kimwe n’utwara abagenzi ku igare ndetse n’uwinjira mu iduka no mu isoko cyangwa ahandi hantu hari abantu benshi adakarabye intoki abitangira amafaranga ibihumbi bitanu.

Abafatiwe mu tubari, abakora siporo rusange n’andi makoraniro abujijwe bacibwa amande y’amafaranga 10,000, kimwe n’abakora ubucuruzi bwemewe budafite uburyo bwo gukaraba intoki. Abakora ubucuruzi butemewe bo bacibwa amande y’ibihumbi 50.

Ibi bihano byose bitangwa nyuma y’uko abafatiwe mu makosa babanje kuganirizwa bagaragarizwa ko ibyo bakoze atari byo, uretse abacuruza mu buryo butemewe bafungirwa, n’abacuruza byemewe badafite uburyo bwo gukaraba intoki bafungirwa kugeza bagaragaje ko babufite.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema, avuga ko aya mande, kimwe n’andi arebana n’andi makosa, yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, ku itariki ya 30 Kamena 2020. Azagenderwaho mu mwaka 2020-2021.

Kugeza ubu muri aka karere, abamaze guhanwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus ni 632, kandi bamaze gucibwa amande angana na miliyoni icyenda n’ibihumbi 121.

Ahanini bahaniwe gufungura utubari no kutubahiriza amabwiriza ya #Gumamurugo Coronavirus igitangira. Muri iyi minsi bahanirwa ahanini guhindura ingo utubari, kutambara agapfukamunwa no guhoberana.

Uyu muyobozi anavuga ko mbere y’uko hagenwa aya mande, abarengaga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bacibwaga amafaranga hagati y’ibihumbi 10 n’ijana, ubusanzwe acibwa abarenze ku mabwiriza ya Leta.

Kandi ngo nubwo amande yashyizweho yaba ari yo makeya ugereranyije n’ayari ariho, ayashyizweho arimo utuntu twinshi.

Ati “Kutambara agapfukamunwa ntibyari bikomeye icyo gihe, guhura n’abantu begeranye warababwiraga gusa ngo mutandukane. Icyo gihe twibandaga ku bintu binini nko ku bafunguye akabari no ku bakoze inama batabyemerewe, n’ibindi bigaragara”.

Meya Habarurema anavuga ko nubwo kugeza ubu mu Karere ka Ruhango hataraboneka abarwaye Coronavirus, asaba abo ayobora kwirinda bikomeye iki cyorezo, bubahiriza amabwiriza bahabwa na Leta, hato batazashyirwa mu kato bakibuza uburenganzira bwo gukora ngo batere imbere.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

harabombona banacuruza inzoga banasangira kumuheha umwe iwac mumurenge wajar Mucyug akagali kanyakabungo

Ni.ndagijiman yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Agapfukamunwa nikavaho bizahenda bite kogatunze benshi barimo leta nabamwe birirwa bareba abatakambaye nabakmbara nabi??

Umuturage yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

aya ndacyeka azagaruzwa situzi ahanditse ayo mategeko cg niba ruhangu ari ikindi guhugu dukurikize amabwiriza duhabwa na minisante ndetse na police naho ibyo bindi ni business zabayobozi

serge yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka