Ruhango: Kudakora amarondo neza biha icyuho abishora mu byaha

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Sano Nkeramugaba, avuga ko kuba amarondo adakorwa neza bitiza umurindi ibyaha birimo ubujura, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano mu Karere ka Ruhango.

SP Nkeramugaba avuga ko kudohoka kw'amarondo bihembera ibyaha
SP Nkeramugaba avuga ko kudohoka kw’amarondo bihembera ibyaha

SP Nkeramugaba avuga ko icyaha cy’ubujura gikomeje kwigaragaza henshi mu Karere ka Ruhango, by’umwihariko ubujura bw’amatungo, kandi butizwa umurindi no kuba amarondo adakora neza.

Avuga ko amarondo aramutse akoze neza, abiba amatungo bafatwa kuko usanga nk’abibye inka bayishorera ikarenga umudugudu ikajya mu wundi, igafata akagari ikarenga umurenge ntawe urahagarika abo bajura.

Agira ati “Uruhare runini ni urwanyu, ntabwo twabona umubare w’abashinzwe umutekano washyirwa kuri buri rugo ngo babarindire umutekano. Nimutere intambwe mwicungire umutekano, irondo ryakoze neza nta bujura bwabaho, impmavu ubujura bwiyongera ni uko amarondo yanyu yadohotse”.

Avuga ko hari n’ubujura bwibasiye ibikorwa remezo, aho baca insinga z’amashanyarazi bakazitwara, nyamara byitwa ko hari abantu baraye irondo, akibaza ukuntu abajura burira ipoto bagaca insinga bakigendera ntawe ubabonye.

Agura ati “Umuntu ufata umwanya wo kurira ipoto no kumanura insinga bifata umwanya munini ukibaza aho irondo riri, nimuhaguruka mugakaza amarondo ubujura buzarangira, niba hari abadakora neza ku irondo n’abarigenzura mubakureho mutore abandi”.

Urubyiruko rw'abakorerabushake ruvuga ko rugiye gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rugiye gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, avuga ko mu rwego rwo gufasha Polisi y’Igihugu n’izindi nzego kurwanya ibyaha, bagiye kwihatira ku gutanga ibiganiro mu mashuri bigamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

Avuga kandi ko bazaganira ku kurwanya ibyaha birimo n’ibyo gusambanya abana, kandi bakaganira ku buzima bw’imyororokere, kurwanya ihohoterwa mu ngo no kwirinda ibihungabanya umutekano

SP Sano Nkeramugaba avuga ko ubufatanye n’urubyiruko mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha, bifitiye akamaro akarere n’abaturage kandi hakwiye kubaho ubufatanye n’ababyeyi babo n’umuryango nyarwanda muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police ikwiye gushyira imbaraga mu gukora intelligence yo gutahura network z’abagizi ba nabi hifashishijwe amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’inzego za local governance. Ariko n’amarondo nayo agahabwa imbaraga.

Faith yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka