Ruhango: Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yahawe inzu
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.
Abahawe inzu bavuga ko byari bigoranye gutura mu nzu bakodesha imyaka 27 yose ishize, bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kwiteza imbere kuko ibyo batangaga mu bukode bazabishakamo ibindi bakeneye.
Umuryango wa Uwimana Abdul Karim wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ugizwe n’abantu batanu, abana batatu n’umugore hamwe na we ubwe.
Uwimana avuga ko yari amaze imyaka 14 akodesha inzu we n’umuryango we baturamo mu mujyi wa Ruhango, ubundi agacumbikirwa n’abagiraneza ku buryo byari bimugoye mu kwiyubaka igihe nta hantu afite ho kuba.
Agira ati “Ba nyiri inzu bahoraga bantera hejuru ugasanga niba uyu munsi nabuze ay’ubukode ba nyirayo baransohoye najya ahandi ngo imuka imuka, kubona ubukode byansabaga guca inshuro n’umugore agaca inshuro ku buryo hari n’igihe najyana nibaza icyatumye ncika ku icumu”.
Umubyeyi washakanye na Uwimana avuga ko yibazaga ukuntu imibereho ye izaba imeze n’abana be igihe bakomeje gukura kandi ariko banakeneye ibyo kubitaho ku ishuri ngo agashenguka umutima, ariko akiyumanganya.
Agira ati “Najyaga nibaza ukuntu nzajya nimukana n’abasore n’inkumi ngashenguka umutima, ubundi twakoreraga inda ku buryo nta bushobozi bwo kubaka twari dufite, ariko ubu abana banjye na bo barishimye kuko na bo bafite iwabo”.
Ashimira ubuyobozi bwakoze ibishoboka kugira ngo babone icumbi kuko nibura bagiye gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aron, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyamuryango n’abaturage muri rusange byabaye ngombwa ko bakusanya ubushobozi ngo aba bacitse ku icumu bafashwe kubona amacumbi.
Ashimira kandi Abaturage muri rusange biyumvamo bagenzi babo bacitse ku icumu bakemera gufatanyiriza hamwe ngo batange umusanzu wabo mu kubabonera aho baba no kubafasha mu bindi bakeneye hakurikijwe ubushobozi buhari.
Vuganeza avuga ko intego nyamukuru y’Umuryango RPF Inkotanyi ari uguharanira ko ubuzima bw’umuturage bugira agaciro kandi bukarushaho kuba bwiza, ari na yo mpamvu yo kubakira abo baturage amacumbi meza.
Agira ati “Umuturage wacu agomba kubaho mu buzima bwiza kandi yishimye, ntabwo wakwishima urara ahantu hatameze neza. Turishimira ko nibura aba baturage babonye amacumbi meza tunashimira abaturage bacu bashyize hamwe ngo bafatanye kubabonera ibyo kubafasha”.
Mu rwego rw’ibikorwa byo Kwibohora ku nshuro ya 27, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango bashyikirije kandi abaturage inkunga z’ibiribwa mu mirenge ya Kinihira na Bweramana, ndetse banagabira inka umuryango wa Gatare Innocent wo mu Murenge wa Mbuye wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|